Umuturage utuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, ku wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, mu nzu iwe hafatiwe amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa, afite agaciro ka Miliyoni zisaga eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Izo caguwa zinjijwe ku buryo bwa magendu.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ayo mabaro yafatiwe mu nzu ya Ufitinema Caesar Jean Claude w’imyaka 34. Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu rivuga ko uriya mucuruzi yari yanyereje umusoro ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko kugira ngo uriya mucuruzi afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturanyi be.
Yagize ati “Abaturanyi be ni bo babimenyesheje inzego z’umutekano ko Ufitinema mu nzu ye afitemo imyenda ya caguwa yinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Polisi n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bagiyeyo koko basanga afitemo iriya myenda.”
CIP Kayigi akomeza avuga ko uriya mucuruzi yari yarakoresheje amayeri yo gucuruza ibirayi, aho yari afite sitoke y’ibirayi ari naho yabikaga iriya myenda ya caguwa za magendu. Ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya abantu banyereza imisoro ya leta.
Yibukije ko imisoro ari yo yubaka igihugu, akangurira abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kurwanya abantu banyereza imisoro batanga amakuru kandi ku gihe.
Ati “Bariya bantu binjiza mu gihugu imyenda n’ibindi bicuruzwa mu buryo bwa magendu baba banyereza imisoro y’igihugu. Nta muntu uyobewe ko igihugu gitezwa imbere n’imisoro, buri munyarwanda afite inshingano zo kurwanya abanyereza imisoro.”
Ufitinema yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.
Panorama
