Mu muhango wo kwita amazina abana b’Ingagi, Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko Ingagi ziri muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Uyu ni umuhango wabereye mu Kinigi ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, ukaba witabiriwe kandi n’ibyamamare baturutse hirya no ku isi, bise amazina abana b’Ingagi.
Abana b’ingagi 23 nibo biswe amazina, mu birori bibaye ku nshuro ya 19 mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Muri uyu muhango, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ibidukikije ari indorerwamo igaragaza akaga isi yahura nako igihe abantu birengagije kubyitaho no kubibungabunga uko bikwiye.
Yashimangiye ko abantu bakeneye ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima mu buzima bwabo bwa buri munsi, avuga ko ari ngombwa kubana neza nabyo kuko ngo ubuzima bwa muntu n’ibidukikije ari magirirane.
Yavuze ko u Rwanda rutazahwema guteza imbere ubukererugendo binajyanishwa no ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Urwego rushinzwe iterambere RDB narwo rwashimiye abaturage baturiye iyi Pariki kubera uburyo bashyigikira ibikorwa by’ubukererugendo.
Bisobanurwa ko mu mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka inyungu ziva mu bukererugendo ziyongereyeho ku kigero cya 56%. Ibi bivuze ko n’ibiva mu bukererugendo bigenerwa abaturiye iyi Pariki byiyongereye.
Panorama