Rukundo Eroge
Abanyeshuri 266 basoje kwiga muri Kaminuza Gaturika y’u Rwanda (CUR) basabwe kuba inkingi y’iterambere ry’Igihugu mu byo berekejemo byose bahereye ku babegereye, barangwa no gukunda igihugu, umurimo no gukundana hagati yabo.
Ibi aba banyeshuri babisabwe n’Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga (Chancellor) wa Kaminuza Gaturika y’u Rwanda, Musenyeri Rukamba Phillipe, ku wa 18 Nzeri 2024 mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya cumi ku barangije kwiga muri CUR. Ibi birori byabereye mu karere ka Gisagara.
Musenyeri Rukamba agira ati “Kwiga ni ukumenya ko ejo hazaza hashobora kuba heza, ni ugushakashaka no kumenya ubwiza bw’ibintu ukabuharanira. Ubu bumenyi mwahawe mugende mubusangize abandi mube umunyu n’urumuri rw’abo muhura na bo. Buri wese uhawe impamyabushobozi uyu munsi, yishimire ko yahawe ubumenyi n’uburyo agiye kububyaza umusaruro. Urukundo ni rwo ruha icyanga ubumenyi bwose, muzaharanire iterambere muhereye ku babegereye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko kuzana ibirori i Gisagara ari ugukomeza guteza imbere akarere, by’umwihariko abaturage bafite imirimo bakora ibyara inyungu.
Agira ati “Turashimira Kaminuza Gaturika y’u Rwanda kuba yazanye ibirori byo gusoza kwiga mu karere ka Gisagara. Ni akarere gakeneye gutera imbere mu buryo bwa serivisi n’ubukerarugendo nk’uko twabitangiye. Turifuza rero abantu! Iyo ubonye abantu uba ubonye n’ibintu n’amafaranga, kuko ni bo baza bayazanye.”
Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi bavuga ko bagiye gutanga umusanzu mu gukomeza gufasha umuryango nyarwanda gusobanukirwa imikorere n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu ngeri y’ubukungu, kugira ngo umutungo wabo ukomeze ucungwe neza, batere imbere.
Mahe Fidele wize ibaruramari akaba ari na we wahize abandi muri kaminuza yose, agira ati “Hanze dukeneye kuba umusemburo w’iterambere, aho serivisi zihabwa abaturage zitagendaga neza tugire uruhare mu kubihindura, noneho tugakomeza iterambere.”
Isezerano Rachel wize ibijyanye n’icungamutungo n’ibaruramari, agira ati “Ikintu numva nzafasha sosiyete; hari ahantu usanga haba guhimba imibare no kwibeshya mu ibaruramari, ugasanga iyo ugiye gukora igenzura ibyo bakoze bitaragenze neza. Tugiye gufasha gukora neza, umutungo w’abaturage ucungwe neza.”
Kaminuza Gaturika y’u Rwanda yatangiye mu 2010, ifite ishami mu karere ka Gisagara, Huye na Ngoma mu cyahoze ari INATEK. Iritegura gutangiza n’irindi i Kigali. Kuri ubu hari amashami atandatu arimo iryo ubucuruzi, ubuzima rusange n’imirire, iyobokamana, uburezi n’andi agiye kunganirwa n’ishami ry’ubuforomo n’iry’ububyaza igiye gutangiza.
BONHEUR Yves
September 25, 2024 at 09:56
Mwakoze cyane Panorama kunkuru nziza mwatugeneye