Umwe mu banyarwanda Rutembesa Anicet wahawe akazi na Bernavis Scottish University, Kaminuza yo mu gihugu cya Benin, avuga ko mu minsi mike iyi kaminuza iraba yageze mu Rwanda, ije gutanga ubumenyi.
Rutembesa avuga ko ubuyobozi bwa Bernavis Scottish University bwatangiye gushaka ibyangombwa biyiha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, nyuma yo kugira amashami muri Nigeria na Ghana.
Bernavis Scottish University yashimiye Rutembesa Anicet, ku bufasha yabahaye ku bijyanye no gufungura ishami rya Kaminuza mu Rwanda, banamusaba kubona umujyi uhendutse iyo kaminuza yashyiramo ikicaro.
Bernavis Scottish University, yashinzwe n’abantu bakomoka mu gihugu cya Scotland/Ecosse ikaba ishaka kwagura amashami hirya no hino muri Afurika.
Iyi kaminuza ifite amashami arindwi arimo Bachelor of Sciences, Management Sciences, Social Sciences, Law and Criminology, Engineering, Education; Arts and Humanities. Bakira abanyeshuri biga mu gihe gihoraho (Full time studies) n’abiga mu gihe gito (Part-time studies).
Panorama
