Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Kamonyi: Abahinzi b’imyumbati bafite ikibazo k’isoko ry’umusaruro

Abahinzi b’imyumbati mu karere ka Kamonyi bafite ikibazo cy’aho bagurisha umusaruro wa bo kuko uruganda rwa Kinazi rutawutwara wose.

Abahinzi bahitamo kwanika imyumabati ku muhanda bagategereza ko hari umucuruzi cyangwa uyirangura akajya kuyicuruza mu mujyi wa Kigali. Igiciro kigenwa n’abaje kuyigura bitewe n’uko isoko rihagaze mu mujyi wa Kigali.

“Utabashije kubona isoko ku ruganda ngo ayijyane yo, ariyinikira, yakuma agategereza abaza kurangura kandi nta cyizere bitanga ku mafaranga umuhinzi yateganyaga gukuramo”. Ibi ni ibivungwa na Ndahimana Innocent, umuhinzi wo mu kagari ka Mukinga, mu murenge wa Nyamiyaga, ubona umusaruro usaga toni 20 ku mwaka.

Akomeza avuga ko ikiro cy’imyumbati bakigurisha amafaranga y’u Rwanda150 no munsi yayo, bitewe n’uko isoko muri Kigali rihagaze. Ati “ni make ugereranyije n’imvune ziba zakoreshejwe; gukura, gutonora, kwinika, … byose usanga biba byatwaye amafaranga”.

Imyumbati yongeye gutanga umusaruro nyuma y’imyaka ibiri abahinzi bari mu gihombo batewe n’uburwayi bwa Kabore bwateye mu mbuto y’imyumbati kuva mu mwaka wa 2013, aho byabaye ngombwa ko bahindura ubwoko bw’imbuto yahingwaga.

Tuyizere Thaddée, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, atangaza ko ubuyobozi bwishimira ko abaturage babonye imyumbati yo kurya.

Ku kibazo k’isoko, uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo kwakira toni 120, mu gihe umusaruro w’abahanzi mu turere twa Kamonyi na Ruhango, ukubye gatatu uwo uruganda rwakira. Tuyizere asanga bikwiye ko abahinzi bashyiraho inganda zirwunganira.

Aragira, ati “uruganda rwa Kinazi ntirufite ubushobozi bwo kuwutwara wose, bitewe n’ingano y’uruganda n’ubushobozi bwa rwo. Ariko turimo no kubwira amakoperative ngo na yo yishyire hamwe akore uruganda nayo abe yakwitunganyiriza umusaruro”.

Igihombo cya Koperative Ituze yakoraga ifu y’Akanoze, cyabaciye intege

Ifu y’imyumbati y’akanoze yakorwaga na Koperative Ituze yamenyekanye cyane ku isoko mu mwaka ya 2008 ariko nyuma y’imyaka micye uruganda rwarahombye. Abayobozi barwo bakurikiranwa mu nkiko bashinjwa kunyereza umutungo wa Koperative. Kugeza ubu hari umwenda koperative icyishyuzwa na Banki y’abaturage kubera inguzanyo itishyuye.

Iki gihombo gica intege abahinzi b’imyumbati bo mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga, bigatuma batinya kongera kwishyira hamwe. Ndahimana Callixte wo mu kagari ka Mukinga, muri Nyamiyaga, avuga ko mu “Kanoze” yari afitemo umugabane w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250.

Kuri we, ngo kuvuga gushinga uruganda no gukoresha abakozi nta muhinzi wabishyigikira kuko avuga ko abakoreraga koperative bacitse bakajya hanze y’igihugu bakabura uko baryozwa ibyo bakoze.

Ahakoreraga uruganda rwa Koperative ituze, hasigaye hakorera umushoramari wongeye gukora ifu y’Akanoze. Hari na Koperative y’abahinzi b’imyumbati bo mu murenge wa Nyamiyaga KOMINYA, igura imyumbati y’abanyamuryango ba yo ikayitunganya neza, ikayigurisha n’amasoko ya Kijyambere akeneye kuyisheshereza.

Uwiringira Marie Josee

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities