Kuri iki gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu munsi w’icyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, hano mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, ni ho umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame agiye gusoreza ikivi cy’umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza.
Abaturage batagira ingano bamutegereje bishimye cyane baririmba indirimbo zirata ibigwi by’igihugu n’imihigo yeshejwe na Perezida Kagame.
Tubibutse ko ari nyuma gato mu masaha ashize Perezida Kagame avuye kwiyamamariza mu turere twa Nyamagabe na Huye ubu akaba agiye kugera hano ku Kamonyi.

Abatuye akarere ka Kamonyi bari muri FPR n’abo mu mashyaka bafatanytije urugendo bitegura kwakira Perezida Kagame (Photo/Courtesy)
