Nyuma y’uko basabwe gukoreshya uburyo bw’imenyekanishamusoro, bukoresha ikoranabuhanga rya EBM muri telefone, abacuruzi bato bo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugalika, barasaba ko bashyirirwaho itsinda ryihariye, ribafasha kumenya neza imikoreshereze y’iyi sisitemu kuko ngo bikiri ingorabahizi kuri bo.
Ubusanzwe ubu buryo bwa 2 bwo gukoresha imenyekanishamusoro rya EBM, hakoreshejwe telefone cg Imashini, bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abacuruzi bato, bafite ibicuruzwa by’amafaranga ari munsi ya miliyoni 20; mu kumenyekanisha umusoro mu buryo bworoshye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umucuruzi muto wese utangiye gukoresha ubu buryo bwa telefone, ahabwa umukozi ubisobanukiwe akamufasha gushyiramo iyi sisitemu no kumwereka uko ikoreshwa.
Bamwe mu bacuruzi bato bo muri aka Karere, bavuga ko bamaze gushyirirwa iyi sisitemu mu matelefone yabo, ariko ngo ikibura akaba ari uguhugurwa byimbitse ku buryo iyi ikora.
Aba bacuruzi bavuga ko bahuguwe muri rusange ku rwego rw’Akarere, ngo ariko bakaba babona bidahagije ahubwo bakeneye gukomeza gufashwa aho bakorera, kugeza babimenye neza.
Kwiringira Dan, umwe mu bacuruzi unaranguza abanda bo mu gace akoreramo, yagize ati “Abakozi ba RRA baraje badushyiriramo iyo sisitemu muri telephone, barangije barigendera, gusa batubwiye ko nitugira ikibazo tuzabasanga aho bakorera bakadufasha; Ariko ntibyoroshye gukinga iduka n’abakiriya bagushaka, ugafata urugendo rungana na kilometero ugiye kureba umuntu ngo agufashe. Badufashije bajya baza aho dukorera, bagakomeza bakadukurikirana mpaka tumenye gukoresha neza iyi sisitemu.”
Mukeshimana Beatrice we avuga ko ari sisitemu igoye ku muntu utarize, kuko iri mu ndimi z’amahanga.
Yagize ati “Nk’umuntu utarize, utazi indimi biragoye kumenya gukoresha iyi sisitemu, cyeretse byibuze iyo iba iri no mu Kinyarwanda. Baraduhuguye muri rusange ariko ntibaduhaye umwanya uhagije, ngo batwigishe mpaka tubimenye; Bibaye byiza badushakira itsinda ry’abantu babo babizi, bagakomeza bakadukurikirana mpaka tubimenye.”
Umuhuzabikorwa wa EBM mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro_RRA, Emmy Kabera, avuga ko bafite abakozi bashinzwe gufasha abo bacuruzi, ngo barusheho kumva no gukoresha neza iyo sisitemu y’ikoranabuhanga.
Ati “Tuba dufite Abakozi bacu muri buri Karere, abafite ibibazo byihariye byo gukoresha iyo sisitemu babegera bakabafasha. Turaza kureba niba abo bakozi bajya basanga abo bacuruzi aho bakorera, bakabafasha.”
Uburyo bwa kabiri bwa EBM, bukora hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefone ni bumwe mu bwashyiriweho abacuruzi bato bose, bacuruza munsi ya miliyoni 20 ku mwaka, mu rwego rwo kuborohereza kugaragaza umusoro no gutanga amakuru y’ibyacurujwe. Ubundi buryo bwari busanzwe ni ubukoresha utumashini dutanga inyemezabwishyu n’imenyekanishamisoro ry’ako kanya, ku bacuruzi bakuru.
Sindambiwe Emmanuel
Umunyeshuri wimenyereza umwuga