Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Hari abanyeshuri bo mu mashuri abanza bimurwa batazi gusoma no kwandika

Panorama

Muri gahunda yo kugenzura ireme ry’uburezi bikorwa na Minisiteri y’Uburezi mu gihugu hose mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bageze mu karere ka Kamonyi, basanga hari  bamwe mu bana bari mu myaka yo hejuru mu mashuri abanza, batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru KigaliToday, ubu bugenzuzi ubu bugeze mu karere ka Kamonyi, bwasanze mu Rwunge rw’amashuri rwa Buye mu murenge wa Nyamiyaga, hagaragaramo abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, batazi gusoma amagambo ubusanzwe yigwa mu mwaka wa mbere.

Abarimu bo muri uwo mwaka bagaragaje ko ikibazo giterwa n’ababigishije muri iyi myaka ibanza batabitayeho, cyangwa se ubwinshi bw’abanyeshuri butuma umwalimu atabasha kwita kuri buri umwe.

Umwe mu barimu agira ati “Ni ikosa ry’abigishije mu wa mbere, nanjye ntacyo nabikoraho uretse gusaba koroherezwa kwigisha abana bake kugira ngo mbashe gukurikirana buri mwana.”

Undi na we agira ati “Abimurirwa mu yindi myaka badatsinze amasomo y’imyaka ibanza, bagakwiriye gusibizwa cyangwa gusubizwa inyuma bakabanza kwigishwa neza ibyo muri iyo myaka.”

Ku ruhande rwa Ministeri y’Uburezi (MINEDUC), yo isanga gusibiza abanyeshuri no kubasubiza inyuma atari cyo gisubizo, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi.

Avuga ko MINEDUC ifatanije n’imiryango itagengwa na Leta, batangije gahunda zo gutoza abana gusoma, haba mu gihe cy’amasomo asanzwe na nyuma yaho bari ku ishuri cyangwa mu ngo iwabo.

Agira ati “Hari imishinga nk’uwitwa ’Soma umenye’ na ’Mureke dusome’ yatanze umusaruro ugaragara muri Musanze, tukifuza ko byakorwa n’ahandi.”

“Ikijyanye n’umubare munini buri mwarimu yigisha bigatuma atagera kuri buri mwana, tugifitiye gahunda y’uko tuzubaka amashuri mashya kugira ngo abana bajye biga ingunga imwe ku munsi. Ntibizarenza imyaka itanu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi akomeza asaba abikorera gushinga amashuri y’incuke, kugira ngo abana bajye bagira ubumenyi bakiri bato.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities