Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Umuturage yaguwe gitumo yenga inzoga zitemewe

Mu rwego rwo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, ifatanyije n’abaturage  yafashe umugabo wengaga akanacuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’ishaba.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo abaturage batangaga amakuru  kuri  ko hari umuturage wenga akanacuruza inzoga zinkorano abazinywa bagateza umutekano muke aho batuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi, yavuze ko   Munyentwali Faustin yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturanyi be.

Yagize  ati “Uyu mugabo yafatanwe litiro zisaga 2000 ndetse n’amacupa 546 ya Henikeni yakoreshejwe yazishyiragamo yarangiza agapfundikira mu rwego rwo kujijisha ngo agaragaze ko inzoga ze zujuje ubuziranenge’’.

CIP Karekezi yasabye abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano kubireka kuko  inzego zitandukanye zahagurukiye kubarwanya kandi uzabifatirwamo wese azagerwaho n’ibihano biremereye.

Yagize “Inzego z’umutekano kubufatanye n’abaturage bahagurukiye kurwanya abakora abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge ubikora wese amenye ko azafatwa kandi agahanwa n’amategeko”.

CIP Karekezi yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano kuko ari intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano bikanakoma mu nkokora iterambere ryabo.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano birimo, urugomo, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ihohotera, biteza ubukene mu muryango kuko iyo bifashwe bimenwa amafaranga yashowe ntagaruke bigakurura igihombo n’ubukene mu muryango”.

Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabenge n’ibindi byose bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buca amande, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities