Marie Josée Uwiringira
Gutinya kwifasha inshingano z’urugo bituma bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Kanama, mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba, bahitamo gusaba imbabazi mu gihe habaye ibibazo by’amakimbirane mu rugo rwabo, aho kureka umugore akahukanira iwabo.
Muri uyu murenge abagabo n’abagore bose bakora imirimo yinjiza amafaranga irimo kwikorera imizigo, guhingira amafaranga no gucuruza. Bavuga ko ibibazo byinshi by’amakimbirane bikururwa n’ubusinzi bwa bamwe mu bashakanye bafata ku mafaranga bakoreye bakajya kuyanywera inzoga cyangwa umusururu.
Umukecuru Nyirandegeya Felisita, anenga ingo zihoramo induru bitewe n’abagabo cyangwa abagore banywa bagasinda, kuko bibangamira abaturanyi bajya kubatabara. Ati “abagabo bakorera amafaranga bakajya kugura inyama n’inzoga mu kabari bakanga iby’abagore batetse bakuye mu mafaranga bakoreye mu gutunda umucanga. Ariko hari n’abagore bishyira hamwe bakagura umusururu bagasinda bagera mu ngo bakarwana n’abagabo.”
Kuba ingeso yo gusinda itari imenyerewe ku bagore, abagabo babibonamo amakosa, ariko iyo bashyamiranye bagashaka kwahukana abagabo babasaba imbabazi kubera gutinya kwifasha inshingano z’urugo.
Habinshuti Jean Damascene wo mu kagari ka Rusongati, ati “hari abagore bataha saa tatu, bagasanga abagabo babatanze mu rugo bagaserera. Ariko iyo umugore ashatse kwigendera, umugabo amusaba imbabazi kuko kujya gucyura birahenda. Umugore wahukanye kumugarura, iwabo baguca inzoga ziri hagati y’amafaranga ibihumbi bitanu na cumin a bitanu.”
Uretse aya mafaranga abagabo bavuga ko ava mu mutungo w’urugo, ngo hari n’imirimo igora umugabo mu gihe umugore aba yaragiye ku buryo n’iyo umuryango ufashe inzira yo kubunga, hari abagabo bishyiraho amakosa kugira ngo abagore batagenda.
Mutabazi Jean Paul, wo muri Rusongati, ati “yaba mu kuri, yaba mu makosa, uba ugomba gupfira imbere. Ubwo se yahukanye akagutana abana batatu cyangwa bane, uri umugabo wabasha kubitaho?”
Mu rwego rwo gufasha imiryango kubana neza no guharanira iterambere ry’urugo, Imiryango itari iya Leta RWAMREC (Umuryango w’abagabo baharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore) na Rwanda Women Network (Ihuriro ry’abagore baharanira iterambere), itanga inyigisho ku miryango zigamije kubasobanurira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Shema Celestin, Umuhuzabikorwa w’umushinga Indashyikirwa wa Rwamrec, ukorera mu murenge wa Kanama, asobanura ko hahuguwe imiryango 60 ku mibanire myiza, ku gufashanya mu mirimo y’urugo, ku buringanire n’uruhare rwa buri wese ku mutungo, ku kudakoresha ibisindisha, no ku buryo bwo kuganira hagati y’umugabo n’umugore nta gukomeretsanya.
Aba bahuguwe bitwa “Abaharanirampinduka” bamaze amezi atandatu bafasha imiryango irangwamo amakimbirane guhinduka, kandi Shema ahamya ko hari impinduka zagaragaye mu mibanire y’abagize imiryango. Aragira, ati “mu mudugudu hagaragaraga nk’imiryango mirongo itatu ibaho mu makimbirane, ariko kuri ubu twakira nk’imiryango itatu cyangwa ine, abandi barahindutse”.
Urubuga rw’abagore rucururutsa abashaka kwitwara nabi bitwaje uburinganire
Babifashijwemo na Rwanda Women’s Network, abagore bo muri Kanama bahurira mu rubuga rw’abagore bita “BANDEBEREHO”, bakaganira ku iterambere ry’ingo zabo n’icyo bagomba gukora kugira ngo ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo bigabanuke.
Nyiranizeyimana Dancille, Umufashamyumvire mu rubuga rw’abagore avuga ko hari abagore bagaragara mu ngeso mbi zirimo gusinda no gusuzugura bitwaje uburinganire. Ngo abagore nk’aba baraganirizwa, bagasobanurirwa ko uburinganire atari ukubura indangagaciro za kibyeyi.
Aragira, ati “niba ari impinduka mu rugendo, tukaba turega abagabo bacu ko baduhohotera; biradusaba ko natwe bagore tutigaragaza nabi. Ntabwo twaba turi kurara mu kabari dutaha saa mbiri cyangwa saa tatu turi kunywa ibisindisha, ngo nugera mu rugo umugabo nagukubita, ujye kurega ngo wahohotewe kandi mu by’ukuri ari wowe wabaye imbarutso y’ihohoterwa muri ruriya rugo”.
Tuyisenge Annonciata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, atangaza ko n’ubwo ibibazo by’ihohoterwa byagabanutse, bitarashira burundu. Ashima uruhare urubuga rw’abagore rugira mu guhanura abagore, kuko muri bo harimo abumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati “Ntabwo uburinganire n’ubwizuzanye byaje ngo umugore yigaranzure umugabo nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ni ukugira ngo mwunganire na we anyunganire. Dufatanye urugo rwacu rutere imbere”.
Itegeko ry’umuryango ryo mu 2016, mu ngingo yaryo ya 209, rigena ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo, harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera.
Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Umukecuru Nyirandegeya Felisita ahangayikishwa no kubona abagabo n’abagore barara barwana kubera gusinda (Ifoto/Marie Josée U.)

Nyiranizeyimana Dancille, atangaza ko mu rubuga rw’abagore bacururutsa abagore bashaka gusuzugura abagabo bitwaje uburinganire (Ifoto/Marie Josée U.)
