Major Dr Aimable Rugomwa, ukorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, ku cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016, yakubise umwana w’umuhungu w’imyaka 19 kugeza amumazemo umwuka.
Iki cyaha cyabereye mu kagari ka Rubirizi, umurenge wa Kanombe aho Maj Dr Rugomwa atuye. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda akaba yatangarije itangazamakuru ko uwo musirikare yahise atabwa muri yombi.
Uyu mwana wakubiswe kugeza apfuye yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, Maj. Dr Rugomwa bikaba bivugwa ko yamuzizaga ibintu ngo yaba yamwibye mu modoka ye.
Abaturage babwiye itangazamakuru ko uyu musirikare yajyaga akunda kwibwa ibintu mu modoka akavuga ko uzafatwa azahura n’akaga gakomeye.
Bakomeje babwira itangazamakuru ko nta gihamya cyemezaga ko uwo mwana yibye ahubwo ngo yahuye n’uyu mwana, akamukurura akamujyana iwe akaba ari ho amukubitira kugeza amumazemo umwuka.
Uyu mwana ngo akimara gushiramo umwuka, Maj. Dr Aimable Rugomwa yahamagaye umuyobozi w’akagari ka Rubirizi, amubwira ko yishe igisambo ariko ngo ntiyigeze agaragaza ibyo yamufatanye.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ayo makuru akimara kumenyekana, inzego za gisirikare zishinzwe ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zamutaye muri yombi, ubu akaba afunzwe mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane byinshi kuri iki cyaha akurikiranyweho.
Uyu mwana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri, abanyeshuri biganaga na we n’abarimu bamwigishaga, bahamya ko yari umwana w’intangarugero akaba yari n’umuhanga cyane kuko ari na we wabaga uwa mbere.