Ikibazo k’intebe kimwe n’ubucucike mu mashuri ni bimwe mu bihangayikishije igihugu. By’umwihariko mu karere ka Karongi gisaba indi nkunga kuko ingengo y’imari y’akarere yonyine itazakirangiza dore ko kirushaho gukomera bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage.
Ikibazo k’intebe mu mashuri ntigisigana n’ubucucike kuko mu karere ka Karongi, hari icyumba cy’ishuri usangamo abana 125 aho abana bicara bagera cyangwa barenga batanu ku ntebe, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubitangaza.
Muri uyu mwaka mu rwego rwo koroshya ikibazo, bazakoresha intebe 7000 bizaba nk’igitonyanga mu nyanja, kuko mu karere kose kugira ngo ikibazo kirangire hakenewe intebe zigera ku 50,000.
Izi ntebe nshya zizaboneka zirasanga muri uyu mwaka hanakenewe ibyumba by’amashuri bigera kuri 326. Muri rusange hazaba hasigaye ibyumba bigera ku 2400 birimo ibishya bizaba bigomba kubakwa n’ibishaje bizasanwa, nibura kandi buri cyumba kigomba kujyamo intebe 24.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, atangaza ko akarere katangiye gukora ibishoboka ngo hubakwe ibyumba bishya ahari ikibazo gikomeye, ariko kandi ari urugendo rurerure rugikomeza.
Agira ati “Ubucucike burajyana n’ubwiyongere bw’abaturage, ariko kandi nk’akarere turatekereza kugena ingengo y’imari y’akarere uburyo natwe twakwiyubakira amashuri tudategereje minisiteri y’uburezi. Ikibazo k’intebe tugiye kugikemura duhushyuye ariko ntikiraba gikemutse. Nidukomeza kugendera ku muvuduko turimo kubyariraho kirarushaho gukomera. Hari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage kirusha imbaraga ubushobozi bw’akarere.”
Ikibazo gihagaze gite ku rwego rw’igihugu
Ku rwego rw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’Umugenzuzi Mukuru muri Minisiteri y’uburezi, Kageruka Benjamin, ku wa 11 Werurwe 2019, mu mahugurwa yagenewe abanyamakuru, yavuze ko hagiye kuboneka intebe 34,000. Nyamara Akarere ka Karongi konyine gakeneye izisaga 7000 kugira ngo gakemure ikibazo ku buryo bworoheje, ariko kugira ngo gikemuke burundu hakenewe intebe zigera ku bihumbi mirongo itanu (50,000). Bivuze ko izo ntebe ari iyanga.

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gituma abana bicara babyigana ku buryo iyo ugeze mu ishuri utakwibaza niba abana barimo kwiga. Iri ni rimwe mu mashuri yo muri Nyamasheke basangiye ikibazo na Karongi (Itoto/Rene Anthere)
Raporo ya Minisiteri y’uburezi yo mu 2018 (2018 Rwanda Education Statistics), igaragaza ko ibyumba by’amashuri mu mashuri abanza byiyongereye biva ku 31,927 mu 2017 bigera ku 32,548 na ho ubucucike mu mashuri bugeze ku bana 77 mu ishuri mu 2018. Mu mashuri ya Leta, ku mpuzandengo, icyumba kimwe cy’ishuri kigiragamo abana 85, afashwa na Leta bari 80, na ho mu mashuri yigenga ari 32.
Umubare w’intebe mu mashuri mu myaka ibiri waragabanyutse uvuye ku 534,700 mu 2017 zigera ku 529,285 mu 2018. Impuzandengo igaragaza ko abana batanu basangira intebe imwe mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta mu gihe bakwiye kuba ari babiri. Naho mu mashuri yigenga intebe imwe yicarwaho n’abana babiri.
Rwanyange Rene Anthere
