Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira (gutera akabariro) n’inkumi mu kagoroba.
Uwo musozi uri ku muhanda uva i Muhanga werekeza i Karongi ugeze mu rugabaniro rw’Imirenge ya Rugabano mu Karere ka Karongi na Nyange mu Karere ka Ngororero.
Abaturiye ako gasozi bazi neza amateka yakabereyeho bavuga ko umusore n’inkumi babyumvise kimwe (kumvikana), bajya haruguru y’umuhanda ahantu hari umukingo witegeye umuhanda ariko hari n’agashyamba.
Ubwo nyamusore n’inkumi ye bisunze agahuru kari hafi aho, ariko begereye cyane ahareba mu muhanda kuko bari batinye kuzamuka ngo bajye mu ishyamba hagati kandi bwari butangiye kwira.
Umusore yaratangiye arashishikara ariko afashe ku gati kadakomeye, umukobwa na we afashe ku giti kinini, noneho bageze mu mahina umusore ntiyibuka ko ari ku mukingo na ka gati yari afashe arakarekura aho yari ahagaze haratenguka amanuka uko yakabaye, yiyesura mu muhanda ku ruhande ruriho umugenda wa sima.
Umukobwa yabuze uko abigenza aremera ajya gutabaza, abaturage bahageze basanga umusore yumye nk’ejo ipantalo iri mu mavi. Umugabo apfa atyo azize urw’abagabo, agasozi na ko bahita bagahimba ’Saint Valentin’ ari we mutagatifu w’abakundana.
Inkuru dukesha Kigali Today
Rukundo Emmanuel
February 14, 2020 at 11:24
Isi irashaje amazu yayaburiyehehe