Kuba abaturage basobanukiwe neza gahunda za Leta zijyanye n’imibereho myiza, kandi bakazisobanura neza igihe bazibajijwe, cyane cyane izijyanye n’isuku, ntibibabuza kutashyira mu bikorwa. Ikayi y’umuhuza mu majyambere ikaba yitezweho gutanga amakuru yose ajyanye n’imibereho y’urugo.
Abaturage bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu, baganiriye n’ikinyamakuru Panorama, ntibatinda kugaragaza ko basobanukiwe neza gahunda zibafasha kubungabunga ubuzima zirimo akarima k’igikoni, agatanda ko kumukirizaho amasahane, ingarani, ubwiherero busukuye n’izindi. Ikibazo gikomeye ni ukuzishyira mu bikorwa nyamara baziririmba iyo bazibajijwe.
Munyampundu Claver atuye mu kagari ka Gasharu, avuga ko gahunda zirebana n’isuku azumva kuko umuntu utagira umusarani aba akwirakwiza umwanda. Agira ati “Umusarane uwo ariwo wose wagombye kugirirwa isuku ku buryo udatmukamo isazi kuko zanduza abantu. Hari bamwe mu baturage batumva ugasanga bicisha umwanda abaturanyi babo. Abo kubigisha ni uguhozaho”.
Nyiransengimana Rose atuye mu Mudugudu wa Rasaniro, Akagari ka Rwunku, Umurenge wa Mutuntu; avuga ko akarima k’igikoni kagira uruhare runini mu mirire myiza ariko kandi kagomba kugirirwa isuku kimwe n’ubwiherero ndetse n’ibikoresho byo mu rugo. Na we yemeza ko hari bamwe mu baturage bananirana ugasanga bafite umwanda ariko kandi bakwiye kujya bigishwa kuko umwanda ari mubi.
Mukashyaka Madalina, utuye mu Mudugudu wa Mukungu, Akagari ka Gasharu, avuga ko isuku ari ingenzi mu buzima bwa muntu, ko hari abatabyubahiriza, bikaba n’imbogamizi ku baturanyi. Asobanura ko igihe cyose umuntu avuye mu bwiherero n’iyo bagiye kurya ndetse banasoje agomba gukaraba.
Agira inama bagenzi be yagize ati “Isuku ni ingenzi udafite isuku aba asa nabi kandi ashobora kugira ingaruka nyinshi zikomoka ku mwanda”.
Nyirabuhoro Beatrice, ni Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Gahigiro, Akagari ka Munanira, Umurenge wa Gitesi; amaze imyaka 11 muri uwo murimo. Avuga ko hari abaturage bahita bumva gahunda zijyanye n’ubuzima ariko hari n’abandi bumva bigoye ku buryo kuzishyira mu bikorwa bigorana.
Agira ati “Dukora ubukangurambaga hakaba abahita babishyira mu bikorwa, ariko hari n’abumva bigoranye ndetse bakanabyanga. Usanga nta bwiherero bagira cyangwa se yaba anabufite ntabukorere isuku. Gahunda zimwe ubona zisa n’aho zidashyirwamo imbaraga cyane. Hakenewe imbaraga nyinshi mu gukangurira abaturage kugira isuku, inzego zose zifatanyije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, atangaza ko mu rwego rwo gukurikirana gahunda zirebana n’ubuzima n’imibereho y’abaturage, hashyizweho “Ikayi y’umuhuza mu majyambere”, izaba ikubiyemo gahunda zose zikorerwa abaturage, kuko iyo habagaho ubukangurambaga kuri gahunda imwe iyo yarangiraga hakaza indi iya mbere yahitaga yibagirana.
Agira ati “Mu rwego rwo kureba icyateza imbere umuturage kandi intambwe yateye ikagaragara, twashatse uburyo bushya bwo guhuza gahunda zose zirebana n’imibereho ye, zimuteza imbere. Hari igihe hakorwa kimwe cyarangira kandi bigaragara ko cyagenze neza, iyo haje ikindi icya mbere gihita gisa n’ikibagiranye. Twashatse rero icyafasha umuturage mu iterambere kandi hakaba uburyo bwo kubikurikirana. Ikibazo duhura na cyo ni uguhindura imyumvire ariko iyo kayi twabonye ariyo ishobora gukemura icyo kibazo ku buryo bwa burundu.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikayi y’umuhuza mu majyambere izaba ikubiyemo amakuru ajyanye n’Akarima k’igikoni, ubwiherero, agatanda k’amasahani, kandagira ukarabe, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byose bijyanye n’imibereho n’iterambere ry’umuturage.
Nk’uko tubikesha ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2012, imibare igaragaza ko Akarere ka Karongi gatuwe n’abaturage 335,150 bagizwe n’abagabo 176,325 n’abagore 158,825 bari mu ngo 75,239.
Rwanyange Rene Anthere
