Ku wa kane tariki ya 30 Mutarama 2025, ku manywa y’ihangu (12h45min) i Rubengera hafi y’ibiro by’Akarere ka Karongi iruhande rwa Radio Isangano habereye impanuka y’imodoka y’uruganda rwa Skol, aho yinjiye mu nyubako icururizwamo imiti (Pharmacy). Nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka.
Amakuru atangwa n’abari aho impanuka yabereye barimo umubyeyi warimo atanga imiti, yabwiye Panorama ko imodoka yakonkobotse ikinjira mu nzu. Uyu mubyeyi ashima Imana kuko n’umukozi wakoraga isuku aho yangije ku gikuta yari akihava muri ako kanya.
Bamwe mu batuye hafi aho bahamya ko iyo mpanuka atariyo yonyine ihabereye, basaba ko uwo muhanda washyirwaho ibyapa cyangwa ubundi buryo bwatuma imodoka zigabanya umuvuduko.
Ntawakomerekeye cyangwa ngo aburire ubuzima muri iyi mpanuka, ariko urukuta n’umuryango winjira muri Farumasi byangiritse kuko imodoka yinjiye mu nzu.
Polisi y’igihugu itanga ubutumwa ku bashoferi ibibutsa ingamba zo gukumira impanuka no kubahiriza amategeko y’umuhanda. Dore bimwe mu byo polisi ikunze gukangurira abashoferi:
- Kwirinda uburangare – Kudakoresha telefone, kudasinzira mu gihe utwaye, no kugenzura ibinyabiziga mbere yo gutangira urugendo.
- Kugendera ku muvuduko uteganyijwe – Kwirinda umuvuduko ukabije kuko ari intandaro y’impanuka nyinshi.
- Kubahiriza amatara n’ibimenyetso by’umuhanda – Kwirinda kurenga imbago z’umuhanda, gutambuka ahatemewe, no gutambukira ku itara ritukura.
- Kutanywa ibisindisha mu gihe utwaye – Gufatwa utwaye wasinze bishobora gutuma uhanwa bikakubera impamvu y’impanuka ikomeye.
- Kwambara umukandara n’ingofero z’umutekano – Ku modoka no kuri moto, kwambara umukandara cyangwa ingofero bigabanya ibyago byo gukomereka cyane mu mpanuka.
- Kwihanganira abandi bakoresha umuhanda – Kwubaha abagenzi, abatwara amagare, n’abanyamaguru.
- Gusuzumisha ibinyabiziga kenshi – Kugenzura niba imodoka cyangwa moto imeze neza, by’umwihariko feri, amatara, amapine n’ibindi bice by’ingenzi.
Alain Patrick Kanyarwanda

NDABA
February 5, 2025 at 11:54
Karongi rwose aha hantu RUBENGERA hitabweho ku mutekano waho w’ibinyabiziga,si aho honyine ,kandi birakabije ni no hafi y’Akarere ndetse n’inzego zibishinzwe,badutabare!