Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Imodoka ya Skol yatashye muri Farumasi

Ku wa kane tariki ya 30 Mutarama 2025, ku manywa y’ihangu (12h45min) i Rubengera hafi y’ibiro by’Akarere ka Karongi iruhande rwa Radio Isangano habereye impanuka y’imodoka y’uruganda rwa Skol, aho yinjiye mu nyubako icururizwamo imiti (Pharmacy). Nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka.

Amakuru atangwa n’abari aho impanuka yabereye barimo umubyeyi warimo atanga imiti, yabwiye Panorama ko imodoka yakonkobotse ikinjira mu nzu. Uyu mubyeyi ashima Imana kuko n’umukozi wakoraga isuku aho yangije ku gikuta yari akihava muri ako kanya.

Bamwe mu batuye hafi aho bahamya ko iyo mpanuka atariyo yonyine ihabereye, basaba ko uwo muhanda washyirwaho ibyapa cyangwa ubundi buryo bwatuma imodoka zigabanya umuvuduko.

Ntawakomerekeye cyangwa ngo aburire ubuzima muri iyi mpanuka, ariko urukuta n’umuryango winjira muri Farumasi byangiritse kuko imodoka yinjiye mu nzu.

Polisi y’igihugu itanga ubutumwa ku bashoferi ibibutsa ingamba zo gukumira impanuka no kubahiriza amategeko y’umuhanda. Dore bimwe mu byo polisi ikunze gukangurira abashoferi:

  1. Kwirinda uburangare – Kudakoresha telefone, kudasinzira mu gihe utwaye, no kugenzura ibinyabiziga mbere yo gutangira urugendo.
  2. Kugendera ku muvuduko uteganyijwe – Kwirinda umuvuduko ukabije kuko ari intandaro y’impanuka nyinshi.
  3. Kubahiriza amatara n’ibimenyetso by’umuhanda – Kwirinda kurenga imbago z’umuhanda, gutambuka ahatemewe, no gutambukira ku itara ritukura.
  4. Kutanywa ibisindisha mu gihe utwaye – Gufatwa utwaye wasinze bishobora gutuma uhanwa bikakubera impamvu y’impanuka ikomeye.
  5. Kwambara umukandara n’ingofero z’umutekano – Ku modoka no kuri moto, kwambara umukandara cyangwa ingofero bigabanya ibyago byo gukomereka cyane mu mpanuka.
  6. Kwihanganira abandi bakoresha umuhanda – Kwubaha abagenzi, abatwara amagare, n’abanyamaguru.
  7. Gusuzumisha ibinyabiziga kenshi – Kugenzura niba imodoka cyangwa moto imeze neza, by’umwihariko feri, amatara, amapine n’ibindi bice by’ingenzi.

Alain Patrick Kanyarwanda

1 Comment

1 Comment

  1. NDABA

    February 5, 2025 at 11:54

    Karongi rwose aha hantu RUBENGERA hitabweho ku mutekano waho w’ibinyabiziga,si aho honyine ,kandi birakabije ni no hafi y’Akarere ndetse n’inzego zibishinzwe,badutabare!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities