Ahagana mu saa tanu za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruser yakoze impanuka, ihitana umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi.
Nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda, SSP Rene Irere, yatangarije Umunyamakuru wa Panorama uri i Karongi ko iyo mpanuka yabaye koko igahitana umukozi w’akarere ka Karongi, umushoferi na we agakomereka mu mutwe.
Yagize ati “Iyo mpanuka yabaye koko! Yabaye mu masatanu…umushoferi yari kumwe n’umukozi w’akarere ushinzwe uburezi, agiye mu bugenzuzi bw’ibizamini byo mu mashuri abanza… bageze mu ikorosi umushoferi ashobora kuba yarikase riramunanira, imodoka isubira inyuma ibirinduka mu manga muri metero 46, umushoferi yakomeretse mu mutwe, umukozi we yahise yitaba Imana…”
Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Kirambo, Umurenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi. Uwitabye Imana ni umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe uburezi witwa Hitumukiza Robert, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibuye. Umushoferi wari utwaye iyo modoka ni uwitwa Nshimyimana Callixte, we akaba yabanje kuvurirwa mu kigo Nderabuzima cya Kirambo, nyuma ajyanwa mu bitaro bya Kibuye. Bari mu modoka ari babiri gusa.
Ngoboka Sylvain/ Karongi
