Nadine Evelyne Umubyeyi
Mu karere ka Kayonza hagaragara ababana n’ubwandu bwa VIH/SIDA bibumbiye mu mashyirahamwe, bavuga ko bafashwa guhuza ibitekerezo no kungurana inama ku buryo babasha kwakira ubuzima babayeho, bagafatikanya no kurinda abakiri bazima.
Gakwaya (izina ryahinduwe) ni umugabo w’imyaka 43, amaze imyaka 9 abana na virusi itera SIDA. Avuga ku kamaro guhurira hamwe n’abandi bahuje ikibazo bibafasha. Yagize ati “Bidufasha kwiyakira twumva ko tutari twenyine, turahura tukibukiranya gahunda yo gufata imiti ndetse n’uburyo bwo kwisanzura mu bandi. Tugeza ubuhamya ku bakiri bazima kandi mu rwego rwo kubigisha kwirinda, ari na ko natwe hagati yacu twibukiranya kudakomeza gukwirakwiza ubwandu.”
Ngo si ibyo gusa, kuko bibafasha no guhindura imibereho yabo mu ngo, bakurikirana uko babayeho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Suzana (izina ryahinduwe) agira ati “Maze imyaka 13 nanduye. Aho mariye kwipimisha nagerageje kubaha inama za muganga bimfasha kwiyakira no gukomeza kubaho. Aho mpuriye n’abavandimwe duhuje ikibazo cy’uburwayi biba akarusho. Turahura bikaturinda kwigunga twenyine twitekerezaho bityo uwaba afite ubukene tukagena icyo duhuza tukaba twamugoboka.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini, Dr Musabyimana Joseph, avuga ko ababana na virusi itera SIDA bafite uburyo babafasha nko kubaha inyigisho zibakangurira gukomeza kwiyitaho no gufata imiti neza. Ndetse no kubakangurira kwihuriza mu mashyirahamwe, bagahabwa hamwe ubufasha bagenerwa burimo n’udukingirizo tubafasha kudakomeza guha imbaraga ubwandu.
Hafashwe ingamba zo kurwanya ubwandu bushya
Mu Rwanda habarurwa abagera ku 23940 by’Abanyarwanda bandura virusi itera SIDA buri mwaka, ubwandu bushya bukaba buhagaze kuri 0,21 ku ijana. Abagore bafite ubwandu bari kuri 3,7 ku ijana, na ho abagabo bari kuri 2,2 ku ijana. Ubwandu bwiganje mu duce tw’imijyi ku ijanisha rya 7,1 ugereranyije no mu byaro, ho bari kuri 2,3 ku ijana.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bihaye intego yo guhashya ubwandu bushya mu Rwanda. Ni gahunda y’imyaka 5 yatangijwe mu 2013, igamije kugabanya nibura kimwe cya kabiri cy’ubwandu bushya ku buryo mu mwaka wa 2020 nta buzaba bukiboneka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, ashima uruhare rw’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, mu gukumira ubwandu bushya nk’abantu baba bazi ububi bwayo. Abasaba kwishyira hamwe bagahuza imbaraga, bagahabwa ubumenyi mu bijyanye no gukumira SIDA ndetse n’uburyo bwo kurwanya ikwirakwizwa ryayo.
Akomeza abibutsa kwita ku bikorwa bibyara inyungu bashyize hamwe. Ati “Iyo bari hamwe bibafasha kungurana ibitekerezo ku bikorwa bibazanira inyungu, natwe nk’Akarere tukaboneraho kubakorera ubuvugizi habonetse inkunga runaka igenewe amashyirahamwe.”
Ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda, abantu bagera ku bihumbi icumi bandura virusi itera SIDA buri mwaka. Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira virusi itera SIDA n’izindi ndwara (IHDPC) muri Minisiteri y’ubuzima, gitangaza ko ibihumbi 125 by’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ari bo bafata neza imiti igabanya ubukana.
