Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Ababyeyi batwite bamenye ibyiza byo kwipimisha Virusi itera SIDA

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima –RBC, gitangaza ko kugeza ubu 98% by’abagore batwite bafite Virusi itera SIDA babona imiti bisanzwe, kandi bagakurikiranwa kugira ngo abana bazavuke nta bwandu bafite.

Abagore batwite bo mu karere ka Kayonza baganiriye na Panorama.rw bavuga ko iyo bagiye kwisuzumisha kwa muganga ngo barebe ko basamye banasobanurirwa ko bazajya bipimisha ku bushake Virusi itera SIDA kugira ngo barebe uko bahagazr ndetse bagakangurirwa kwiyirinda.

Uwimana Jeannette wo mu mudugudu wa Kivugiza, mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, agira ati “Baratubwira ngo tujye twirinda ndetse twipimishe kugira ngo nibasanga twaranduye tutazanduza abana bacu dufite mu nda, nyine bakatwigisha ukuntu twajya tubarinda.”

Akomeza agira ati “Ubu nsobanukiwe ko ndamutse naranduye Virusi itera SIDA umwana wanjye yitaweho we yazavuka ari muzima, kuko ujya kwa muganga bakagufasha, ugafatira imiti ku gihe kugira ngo umwana wawe na we atazavuka yanduye.”

Undi na we agira ati “Iyo numvise ko nasamye mpita njya kwa muganga kwisuzumisha ariko kandi nkavayo banampimye Virusi itera SIDA, nkavayo nzi uko mpagaze, noneho ibyo bikamfasha gusigasira ubuzima bwanjye n’ubw’uwo ntwite.”

Akomeza avuga ko kwa muganga babasobanurira ibyiza byo kwipimisha ngo harimo no kuzabyara umwana umeze neza mu gihe wowe baba basanze waranduye.

Nyirahabineza we avuga ko amaze amezi atatu avuye kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze.

Ati “Igitekerezo cyo kugira ngo njye kwipimisha ni uko kubera ko n’ubundi nsanzwe mbyara kandi abanyabuzima baduha ubukangurambaga kugira ngo tujye twikurikirana hakiri kare. Kwipimisha rero bidufasha kumenya uko tugomba kwitwara mu gihe dusanze twaranduye, noneho bikazadufasha kubyara umwana utanduye.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu bagore batwite bipimishije Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2022-2023 hasanzwemo 1,421 banduye, bangana na 0.4% by’abagore bashya batwise muri uwo mwaka.

Iyo mibare yatangajwe muri Raporo ya RBC yasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, igaragaza imiterere y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ndetse na Hepatite mu Rwanda.

Ni raporo igaragaza ko guhera mu kwezi kwa Kamena 2022 kugeza muri Nyakanga 2023, abagore batwite 389,531 bahise bitabira serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana uri mu nda.

Muri abo babyeyi abo byari bizwi ko basanzwe bafite Virusi itera SIDA bari 5,558 mu gihe abandi 365,759 bapimiwe hamwe n’abasanzwe bazwi hakabonekamo 1,421 bashya basanganywe iyo virusi.

DR Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, atangaza ko hari gahunda yashyiriweho ababyeyi batwite kugira ngo ibafashe.

Agira ati “Hari porogaramu zishinzwe ababyeyi n’abana, dukangurira ababyeyi mu gihe bamenye ko basamye bagiye kwimisha inda bwa mbere, iyo bageze kwa muganga rero mu bizamini bafata harimo n’icya Virusi itera SIDA kugira ngo barebe niba utaranduye ngo utazanduza umwana.

Aho rero bahabonera inama zihagije ku buryo icyo dukangurira abadamu ni ukuvuga ngo niba bamenye ko basamye baba bagomba kugana Ikigo nderabuzima bakabapima Virusi itera SIDA, kandi bakaguha n’ibisobanuro bihagije ushobora kuzifashisha muri icyo gihe uzaba utwite ndetse n’igihe wamubyaye uri no kumwonsa.”

Nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima –RBC, kugeza ubu abagore batwite banduye Virusi SIDA 98% babona imiti bisanzwe, harimo icyuho cya 2% gusa bakora igishoboka cyose kugira ngo umugore utwite ufite Virusi itera SIDA aba afata imiti, na ho ku bana bavuka ku bagore bafite Virusi itera SIDA bakurikiranwa kugeza ku myaka ibiri; abarangiza icyo gihe bafite iyo Virusi ni 1%.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities