Abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi, Akagari ka Buhabwa, ahahoze ari mu cyanya cya Parikiy’Akagera bishimira ko umushinga wa KIIWP wabafashije kubona amazi meza, kuko bajyaga bakora ibirometero bitandatu bajya kuyashaka ndetse n’ayo mabi bakayasangira n’Inka kuko zayashokagamo na bo bakayanywa.
Ubusanzwe akarere ka Kayonza kakunze kwibasarwa n’amapfa cyane aho imiryango isaga ibihumbi 47 yagizweho ingaruka zikomeye ndetse n’amatungo agapfa. Byabaye ngombwa ko Leta ibagoboka kubera ikibazo cy’inzara mu 2016.
KIIWP ni Umushinga wa Leta y’u Rwanda uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga ubuhinzi n’ubworozi IFAD, warateguwe biturutse ku mapfa yibasiye Akarere ka Kayonza mu mwaka wa 2016, washyizwe mu bikorwa mu 2018. Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizarangira muri Nzeri 2023.
Aba baturage icyo bahurizaho ni uko kuva mu 2018 aribwo baruhutse gusangira amazi n’amatungo kuko umushinga KIIWP aribwo wabashije kubagezaho amazi meza.
Joseph Sali, umuturage wo mu murenge wa Buhabwa ati “Mbere tukigera hano twari mu ishyamba ribi, tubayeho nk’inyamaswa; dufite ikibazo cy’amazi. Iyo byabaga ari igihe cy’imvura twavomaga mu mikoki aho amazi yagiye areka, ni yo twakoreshaga; ubundi tukongera kuyavoma mu gishanga aho twakoreshaga amasaha ane kugerayo ubwo no kuvayo bikaba umunani kandi nayo mabi, tukayanywa uko ari, harimo imisundwe n’utundi dukoko. Gukaraba byabaga ari ikibazo nabwo ari uko uragiye inka, ariko ubu dusigaye tuvoma amazi meza nta n’ubwo tugihora kwa muganga.”
Hakorimana Virginia na we utuye mu kagari ka Buhabwa, ati “Twishimira ko baduhaye amazi kuko twaruhutse kuvoma amazi mabi. Wasangaga turwara indwara zidashira wanivuza ntukire kuko twasangiraga amazi n’inka. Kuvoma byari ugutanguranwa kuko hari ubwo wasangaga zayatombye kandi udafite ahandi uyakura ugapfa kuyatwara ukayakoresha uko, rimwe na rimwe na yo tukayabura, ukaba wamara umunsi udatetse kuko yabaga yabuze. Ubu nta kibazo dufite, tuyabona uko tuyashatse, kandi ntawukirwaza ngo ahore kwa muganga.”
Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga KIIWP, Madeleine Usabyimbabazi, avuga ko mbere y’uko bategura umushinga, habayeho ubusabe bw’abaturage na leta y’u Rwanda ariko habayeho ubwumvikane ko wakorwa mu bice bibiri. Icya mbere cyatangiye mu 2019 ariko bitewe n’ingaruka za COVID-19 bongereye igihe kizararangirira.
Agira ati “imirimo yari iteganyijwe gukorwa harimo gufata amazi y’amatungo ndetse n’abantu. Urebye wageze ku ntego kandi amafaranga yakoreshwaga mu kuvomera inka mu gihe cy’impeshyi ku buryo urebye ukuntu imisozi yose yabaga yumye byasabaga gukoresha imodoka kandi bihenze, ariko aho twashyiriyeho ariya mariba ndetse nakoresha imirasire y’izuba, urebye muri statistics ntaho bigeze bakoresha imodoka yo kuvomerera abantu kandi izuba ryabayeho nk’uko bisanzwe. Amadamu twakoze yabashije guhunika amazi afasha abo borzoi, hubatswe amariba ya nayikondo agera kuri makumyabiri.”
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yishimira ko umushinga KIIWP wabagejejeho amazi meza kandi waje utandukanye n’indi yose kuko wabafashije kubungabunga abaturage babo ku kibazo cy’amazi cyari cyarabaye karande. Mu 2016 muri uyu murenge hapfuye inka 362 mu mezi ane gusa zishwe n’umwuma kubera kubura amazi.
Agira ati “Wasangaga inka zikora ibirometero bisaga cumi na bitanu zijya gushaka amazi kandi n’abantu niko byari bimeze. Nko guhera mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwa cumi hakoreshwaga imodoka mu kuvoma ariko inka zigapfa ku bwinshi. Byari bikomeye cyane inka zanduzanyaga indwara y’uburondwe nta n’ubundi buryo bwari buhari bwo gukemura icyo kibazo, ariko kuri ubu amazi araboneka ahantu hose hari ivomo; imfu zaragabanutse ku kigero gikomeye, ubu ntabwo zigipfa kubera kubura amazi cyangwa indwara zikomoka ku kuyabura.”
Akomeza avuga ko ibi bikorwa biteguye kubibungabunga ku buryo iki kibazo kitazongera kubaho kuko bateguye abagomba kubikurikirana kugira ngo bitangizwa.
Ati “habayeho kubigisha kugira ngo nihagira icyangirika babashe kubyikorera. Bafite konti muri SACCO abaturage baverisaho umusanzu wabo wa buri kwezi, kugira ngo nihagira ikibazo kibaho babashe kuyasana, babone n’ayo bishyura umuzamu urinda ya mirasire kugira ngo itimbwa. Ntabwo ibihari bihagije kuko twifuza ko umuturage atarenza ikirometero ajya gushaka amazi ariko ibyo byasaga nk’aho ari uguhera kuri zeru. Uyu munsi dufite aho duhera kuko amariba batwubakiye tuyafata nk’aho araho tuzahera ndetse tukanakomerezaho tuyegereza abaturage, mbere byari bigoye.”
Hakoreshwaga amafaranga menshi mu kuvomerera amatungo ndetse n’abantu urebye muri sitasitike y’Akarere ka Kayonza, nta hantu bigeze bakoresha bavomerera abantu, hakozwe amariba agera kuri cumi n’atanu mu mirenge, itandukanye hanacukurwa amariba yitwa nayikondo akoresha imirasire y’izuba agera kuri makumyabiri yashyizeho na komite zigomba kwiga uburyo babikora bahabwa n’amahugurwa imirimo umushinga wagombaga gukora, ubu bigeze kuri 98%.
Uyu mushinga uzarangiza igice cya mbere gitwaye asaga miliyoni 24$ ahwanye na miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba ifite intego yo kuzagera ku ngo ibihumbi 40 ukorera mu mirenge icyenda igize Akarere ka Kayonza.
Munezero Jeanne d’Arc