Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda bibukijwe ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku muco wabo

Munezero Jeanne d’Arc

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) isaba urubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda, gukomeza guhagarara bemye ku bumwe bwabo, bakirinda abashobora kubayobya babashora ku makuru atariyo cyane cyane bifashishije imbugankoranyambaga.

Mu bakoresha izo mbuga hari abagaragaza ishusho y’igihugu itariyo bagamije gutesha umurongo ababakurikira. Aba banyeshuri basabwa kwibuka no kuzirikana ko ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku muco wabo.

Bagaragarijwe kandi zimwe mu indangagaciro zaranze abakurambere b’u Rwanda harimo gukunda Igihugu, ubupfura, ubunyangamugayo, ubutwari, ubworoherane, gukunda umurimo, ubusabane, ubuntu no kumenya kuzigama… Izi ndangagaciro zikwiye gukomeza kuranga urubyiruko cyane cyane abize bakaminuza nk’abatojwe neza, by’umwihariko abarezi b’abana b’u Rwanda kuko ari bo bagomba kubitoza abandi.

Ibi byagarutsweho tariki ya 30 ukwakira 2024, ubwo hari mu kiganiro Amahumbezi cyaberega muri Kamimuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi iri i Rukara, mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba. Hagarutswe ku ruhare rw’indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu rubyiruko.

Iki kiganiro cyari umwihariko kuko cyabaye mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, harebwa intambwe imaze guterwa n’imbogamizi zikiriho.

Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye icyo kiganiro bagaragaje ko bafite uruhare mu kurwanya ibishobora gukoma mu nkokora ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwera Ornella agira ati “Cyera twumvaga ko hari ababuzwaga kwiga, abandi bagahenzwa; hakagira abahabwa amahirwe abandi bakayamburwa… Twebwe twagize amahirwe yo kuba mu gihugu kidaheza, niyo mpamvu tugomba gusigasira amahirwe igihugu cyacu cyaduhaye tunarinda ibyagenzweho, duhangana n’umwanzi wese washaka kudusubiza aho twavuye; ni zo nshingano zikomeye dufite.”

Irasubiza Emmanweul na we ati “Nk’ubu abajyaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bahinduye uburyo babikoragamo ubu bisigaye bikorera ku mbugankoranyambaga. Ni ho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi isigaye ikorerwa cyane nka Facebook. Abo rero tugomba guhagurikira kubarwanya nk’urubyiruko, tukabereka ukuri nyako kw’amateka yaranze igihugu cyacu, ntibakomeze kuyobya abakiri bato.”

Umuyobozi wa Koleji y’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara, Dr. Nsanganwimana Florien, atangaza ko kuba uku kwezi kwasorejwe muri iryo shuri ari ingirakamaro kuko umurezi ari we mwunganizi w’umubyeyi. Akomeza avuga ko ari ngobwa ko bagira ubumenyi buhagije bakamenya icyerekezo cy’igihugu kandi nk’abanyeshuri bitoza kuzaba abarimu bituma bagira ubumenyi bagakomeza gushakisha ibizagirira akamaro abanyarwanda muri rusange binyuze mu burezi. 

Agira ati “Guhera muri bibiri na makumyabiri na rimwe nibwo twatangiye kujyamo neza, aho twatangiranye n’amakarambu Intwararumuri, cyane cyane twimakaza ubunyarwanda, kugira ibiganiro byinshi kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ abanyeshuri bakajya mu marushanwa, ni na bwo twatangije Karabu y’ubumwe n’ubudaheranwa, aho babaga bigishwa cyane ku mateka y’abanyarwanda ndetse bakanabihuza no ku mateka ya Jenoside, banigishwa kwirinda ingengabitekerezo ari yo yatumye tugera muri Jenoside yakorewe Abatutsi; bagafasha bagenzi babo guhindura imyumvira ibereye umunyarwanda mu iterambere dushaka.”

Akomeza avuga ko kuba dufite urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rubwirwa ibintu bamwe ntibabisome abandi bakabyumva uko bishakiye bakambwira amateka agoretse y’u Rwanda, ugasanga ntibabasha guhuza neza amateka y’u Rwanda. Ubu turimo rwimakaje mu iterambere usanga harimo icyuho bisaba kugira ngo dushyireho ibiganiro bihoraho ku banyeshuri…”

Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Mahoro, agaragaza ko kuba dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bikomoka ku mahitamo n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bahisemo kongera kubaka ubumwe bwabo no kwigira ku masomo bakura ku mateka, cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Ibiganiro byakorewe mu turere twose tw’igihugu bitwereka ko intambwe twateye bwo kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, kwibona mu bunyarwanda bigeze ahashimishije. Nk’ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 90 ku ijana, bibona mu bunyarwanda kurusha ibindi byose bitandukanye; ibyo rero namwe mu masomo twize, gusa haracyari bamwe bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje uburyo bunyuranye, harimo n’imbugankoranyambaga. Ibyo rero ni bimwe mu bikwiye kurwanywa, hari ahajyenda hagaragara amacakubiri rimwe na rimwe bikagaragara no mu bakiri bato… Ni zimwe mu mbogamizi zikiri muri uru rugendo…”

Akomeza avuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kuganiriza ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda kugira ngo ahakigaragra ibyo bibazo bikemuke.

Agira ati “Twagiye dukora ibiganiro binyuranye mu nzego zose ariko tukareba no mu rubyiruko cyane cyane ngo habe ibyo biganiro kugira ngo hatazaba kwirara kuko ntabwo bazi byinshi ku mateka y’u Rwanda, cyane ku ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ni yo mpamvu mu bo duhura bose ari byo tugarukaho, ariko hakaba no kubarangira uburyo bakomeza kwihugura kugira ngo basobanukirwe n’amateka kandi bayubakireho mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ikindi urubyiruko rw’u Rwanda na bo bakomeye ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda biri muri bimwe tubona bagaragaza mu biganiro dukorana; ntabwo basigara inyuma…” 

Akomoza ku bitwaza imyemerere bakabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, agaragaza ko imyemerere yose ikwiye kujyana no gukunda umurimo, kuko ari wo ugeza abantu ku iterambere rirambye. 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amagare

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira...

Amagare

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze itangazao rigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), gikomoka...

Inkuru nyamukuru

Panorama In the verdant hills of Rwanda, an exceptional coffee product is cultivated that melds tradition, culture, and quality. Orga Gourmet Coffee, processed by...

Amakuru

Ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ndetse...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities