Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Kayonza: Arasaba kurenganurwa agahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize

Bamwe mu baturage bagize ibibazo by’uburwayi bukomeye, bikaba ngombwa ko bahagarika akazi, kandi bari abakozi batangirwa imisanzu y’ubwiteganirize binyuze muri RSSB, bavuga ko nyuma y’ibyo bihe byabagwiririye ntibanahabwe ubwo bwiteganyirize ngo bivuze, ubu ubuzima bukomeje kubagora.

Uburyo bwo guteganyiriza izabukuru bugenewe umukozi, ni ukuvuga umuntu uwo ari we wese ukora umurimo kandi akawuhemberwa, kuri ubu inshingano zo kubikurikirana zifitwe n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda_RSSB.

Uwiteganyiriza ntabwo aba agirira izabukuru gusa, ahubwo hateganywa n’uko yazabaho mu gihe yaba ahuye n’ibibazo, bishobora gutuma atazongera gukora; Ibyo ni nk’indwara zidakira, ubumuga n’ibindi.

Ibi ntibihagije, kuko uwiteganyiriza aba asabwa kwegera RSSB, kugira ngo akurikirane amakuru yose ajyanye n’umusanzu we, bityo ibyago biramutse bivutse azagobokwe ku gihe.

Si ko byagenze kuri Ndayishimiye Faustin, wakoraga mu nzego z’ubuzima, hamwe mu Karere ka Kayonza, kuko avuga ko atigeze amenya amakuru ajyanye na Pansiyo (ubwiteganyirize) y’ubumuga yagize; ngo byatumye adahabwa ayo mafaranga yiteganyirije, ubuzima bwe bukaba bumugoye ubu.

Yavuze ko yafashwe n’uburwayi, bwateye uruhande rumwe rw’umubiri we guhagarara gukora, nyuma aho yabashirije gutambuka n’imbago agasubira mu kazi, ngo hashize iminsi micye baramwirukana.

Avuga ko amafaranga y’ubwiteganyirize bayamukataga ku mushahara bisanzwe, ariko igihe yakamugobotse, ntayahabwe.

Ati “Ndasaba ko narenganurwa ngahabwa ayo mafaranga, byibuze nkabona ibyo ngenewe, kuko nari nsanzwe ntunze umuryango kandi nkodesha inzu; none ubu no kubona ibyo kurya biragoranye.”

Umuyobozi muri RSSB, Murekeyimfura Umutoni Sylvie, aherutse gutangariza kuri RBA ko bisaba umukozi ubwe gukurikirana ibijyanye na Pansiyo ye, hakiri kare.

Yagize ati “Ubundi iyo umuntu yasabye hakiri kare, ahabwa itariki mu kwezi gukurikiye uko yaviriye mu kazi, aba afite amezi atandatu kugira ngo asabe. Iyo adasabye muri ayo mezi, ahabwa Pansiyo y’ubumuga, ukwezi gukurikira igihe yasabiye; kandi ntishobora kujya munsi ya 30% y’umushahara mbumbe, yatangirwagaho umusanzu akiri mu kazi.”

Yavuze kandi ko guhabwa Pansiyo y’ubumuga k’uwahoze ari umukozi, ari uburenganzira bwe; Gusa ngo ni we uba ugomba gufata iya mbere, agakurikirana ibyayo, yaba atabishoboye abavandimwe be bakamufasha.

Uburyo uwiteganyirije ahabwa Pansiyo

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda_RSSB , gitangaza ko hari umushinga wo gutunganya ikoranabuhanga, rizajya ryifashishwa mu gutanga serivisi za Pansiyo hadakoreshejwe impapuro. Ibi bikazafasha cyane abafite ubumuga, kuko hari igihe bagorwa no guhora basiragira mu gusinyisha impapuro.

Pansiyo y’ubusaza itangwa ku myaka 60, iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu, agahabwa 30% by’umushahara ngereranyo w’ukwezi, mu myaka 5 ya nyuma y’akazi, ariko buri mwaka hakiyongeraho 2%.

Uwiteganyirije kandi ashobora guhabwa Pansiyo y’imburagihe (ataragera ku myaka 60), mu gihe ubushobozi bw’umubiri we bwagabanutse, bikemezwa na muganga. Hari na Pansiyo y’ubumuga budafitanye isano n’akazi, ndetse n’irebana n’abasizwe n’umunyamuryango mu bwiteganyirize.

Kwemererwa guhabwa aya mafaranga umukozi yiteganyirije, bisaba icyemezo cyo kwa muganga, kigaragaza ko yamugaye icyemezo cy’umukoresha, icy’amavuko,n’icyemeza ko uyu uyasaba akiraho; hanyuma agakorerwa dosiye imuhesha amafaranga.

Buri kwezi, abakozi 20 ni bo batanga ubusabe mu Rwanda, bifuza guhabwa Pansiyo yo mu bwoko bw’abiteganyirije bafite ubumuga. Aba bahoze ari abakozi, bibutswa kujya bakurikiranira hafi iby’amafaranga biteganyirije, abatabishoboye bakifashisha abavandimwe babo.

IGIZENEZA Jean Désiré

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.