Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Kayonza: Guhuza ubutaka byabafashije kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo, Akagari ka Kinzovu, Umudugudu wa Nyabisengoa bavuga ko kuri ubu basigaye bihaza mu biribwa kandi bagasagurira n’amasoko binyuze mu gahunda yo guhuza ubutaka, bagahinga igihigwa kimwe, babifashijwemo n’umushinga KIIWP.

Gahunda yo guhuza ubutaka yatumye hacibwa amaterasi y’indinganire, babifashijwemo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu mushinga KIIWP, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi –IFAD; hagamije guhangana n’ikibazo cy’amapfa gikunze kwibasira aka karere.

Uruhare rwa KIIWP ni ugufasha abahinzi bagitangira kwinjira mu buhinzi butanga umusaruro uhagije babafasha kubona ifumbire n’iimiti, kubafasha kwituburira imbuto ari babanje guhitamo inziza.

Aba baturage bemeza ko biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa ku buhinzi bw’ibirayi n’ibijumba, kuko bahabwa amahugurwa kugira ngo bafashe abandi bahinzi, ndetse no mu gihe umushinga uzaba utagihari bazakomeze urugendo batangiye.

Uretse kongera umusaruro w’imyaka kuri ayo materasi hanaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti bigaburirwa amatungo bituma umukamo wiyongera bigafasha kwiteza imbere no kunoza imirire.

Nyirabikari Julienne ni Umuyobozi wa Koperative abazirana Kabarondo. Yemeza ko bahingaga mu kajagari ntihagire icyo bakuramo ariko kuri ubu basobanuriwe uburyo bahinga kijyambere ndetse bhabwa n’imbuto igezweho itanga umusaruro mwinshi.

Agira ati “Mbere twahingaga ububuto bwa gashara nabwo tubuterera mu murima twigendera, ariko aho umushinga KIIWP uziye watwigishije guhinga neza ku murongo, tubanzamo ifumbire y’imborera tukongeramo imvaruganda; tukabona gushyiraho ikirayi. Babanje kudukorera igerageza bazana uturima dutoya ngo tutwigiremo, twareze bahita bayagura tuyihinga kuri hegitari ebyiri.

Ibi badukorera bidufasha kwihaza mu biribwa kuko umusaruro wacu wabaye mwinshi aho mbere twabonaga umusaruro muke na wo utaduhagije. Ntiwabashaga kugira icyo tujyana ku isoko ngo natwe tugure ikindi dushaka.”

Akomeza agira ati “Izo twahingaga mbere iyo imvura yagwaga zarashyaga, wajya gusarura ugasanga ntibyeze ariko ubu tubasha gutera umuti. Twize uburyo twabagara ntibyangirike, ikirayi kigakura neza kigatanga umusaruro. Iyo turi gutegura umurima dukuramo ibyakimeza, kuko bituma ibindi byuma cyangwa bikarwara.”

Ndikubwimana Philbert na we avuga ko bafite umurima bigiraho aho guhinga, ubafasha gusobanukirwa neza ibyo bakora kandi bawuhawe n’umushinga KIIWP ufatanyije na RAB kugira ngo babahe ubumenyi bw’ibanze hanyuma na bo bazabugeze kuri bagenzi babo. 

Agira ati “N’uy’umurima tuba turimo tuba twaje mu ishuri kuko tuba twaje gukurikirana igihingwa n’icyo kitugenera akazi tugomba kugikoraho. Twabanje gutegura umurima nyuma duhinga ibirayi. Amabwiriza ajyanye no guhinga turayakurikiza, mwarimu wacu ni igihingwa. Twigishijwe gutera umuti, iyo tugiye kuwutera tubanza gukuramo ibyonnyi byose. Inyungu dukura aha ni ubwenge n’amasomo meza kugira ngo ubumenyi dukura aha buzatugirire akamaro.”

Akomeza avuga ko bari bamenyereye guhinga mu buryo bwa gakondo ariko umushinga KWIIP wababereye igisubizo cy’iterambere mu buhinzi, kuko babona imbuto nziza kandi bagahinga kijyambere.

Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umushinga bwunga mu ry’abaturange ko babonetse impinduka mu buhinzi

Sibomana Jean Claude umukozi ushinzwe ubuhinzi n’amashuri y’abahinzi mu murima mu mushinga wa KIIWP avuga ko babaha imbuto babanje kugerageza kandi baziko yera vuba ndetse itanga umusaruro.  ubu bahinze ibirayi kuri hegitari 2 naho ibijumba biri kuri hegitari 1,5.

Agira ati “Mbere yo kubaha imbuto tureba ikirere n’imbuto ishobora kwera vuba kuko ikirere cy’ino aha kiba ari izuba, muri cya gihe tuba tugerageza imbuto izera vuba ni izo tuba dushobora guhinga tukizera ko zizatanga umusaruro ikirere kitazibangamiye; twarangiza tukayiha abahinzi kugira ngo bayitubure ibe nyinshi mu bahinzi.

Mu gihe cyo kuyitubura twakoze  umurima w’ishuri tugenda twigishirizaho ba bahinzi baza buri cyumweru, tukabereka ubryo bategura umurima, barabagara ndetse bagatera imiti nuko barwanya indwara n’ibyonyi; hanyuma ibyo tumaze kubereka baba bafite umurima munini bakajya kubikora mu murima wabo bagakomeza no kujya gufasha abandi bahinzi mu ma matsinda baturutsemo  atandukanye. Intumbero ni uko imbuto iba nyinshi umusaruro ukiyongera amatarasi akabyanzwa umusaruro abaturage bakagira amafaranga”

Akomeza avuga ko banakurikirana abo bayihaye kugira ngo barebe uko bayifashe kuko bateganya ko bagomba kwitura abandi. Muri gihe cy’ihinga gishize KWIIP yatanze ingeri z’imigozi zigera kuri miliyoni 25, zishobora gutera hafi hegitari 6000 mu mirenge 9 umushinga ukoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemanzi Jean Bosco, atangaza ko akarere kakunze kwibasirwa n’amapfa ariko kuva imishinga itandukanye itangiye kuhakorera  hari byinshi byahindutse.

Agira ati “Urebye ibyo umushinga KIIWP wakoze mu mirenge ya Kabarondo, Ndego na Mwiri hari icyanya cyahinzwemo imbuto zitandukanye kuri hegitari zisaga igihumbi, twiteze ko hazahindura ubuzima bw’abaturage cyane, haba mu mibereho myiza no guhindura ibibazo biterwa n’imirire mibi, no kuba byazana n’umusaruro watuma n’abaturage babona inyungu n’ubundi buzima bwabo burushaho kugenda neza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga KIIWP, Usabyimbabazi Madeleine atangaza ko abaturage bavuye mu nzara yasaga n’iyabaye akarande kubera ubutaka bwagundukaga uhinze agasarura ututamutungiye umuryango. Uyu mushinga ufite intego yo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurike y’ibihe cyane cyane amapfa mu bahinzi.

Ati Hari ubutaka bari bararetse guhinga kubera ko nta kintu babukuragamo ariko aho tumariye gukora ayo materasi barahinze ndetse bakuramo umusaruro mwinshi.”

Akomeza agira ati “mu kurwanya amapfa hakozwe amaterasi y’indinganire hirya no hino ku misozi, banongeramo ifumbire y’imborera yongera intungagihingwa mu butaka kandi igafasha ubutaka kugira ubushobozi bwo kubika amazi n’ishwagara igabanya ubusharire bw’ubutaka kimwe no guhinga kijyambere bakoresha imbuto nziza, gushyiramo inyongeramusaruro, gusasira, guhinga ku gihe binyuze mu mashuri yo mu murima bifasha kuzamura umusaruro.”

Umushunga KWIIP umaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya isuri ku buso bwa Hegitari 1300, naho mu cyiciro cya kabiri hagatunganywa Hegitari 1950. Hakoreshwa amaterasi y’indinganire, hatewe ibiti by’imbuto 440.000. Icyiciro cya mbere cyari cyahawe ingengo y’imari ya miliyoni 24 z’amadolari ya Amerika, icya kabiri cyatangiye cy’imyaka 6 gifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 61 z’amadolari, umushinga wose biteganyijwe ko mu gihe uzamara uzatwara miliyoni 85 z’amadolari y’Amerika.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.