Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Hari abagifite imyumvire iri hasi kuri gahunda zirebana na kanseri y’inkondo y’umura

Nadine Evelyne Umubyeyi

Gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura ntirumvikana neza muri bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza. Ababyeyi bahamagarirwa kuyipimisha na ho abangavu bagakingirwa, bose ariko baracyakemanga iyi gahunda kuko batarayisobanukirwa neza.

Gatabazi Paul, umugabo wubatse utuye mu mudugudu wa Videwo, mu Murenge wa Gahini. Avuga ko atazi iby’iyo gahunda. Abisobanura agira ati “Numvise ngo ku mashuri bakingira abangavu kanseri y’inkondo y’umura, ubundi ngo ni uburyo bwo kubafunga ngo batazabyara tugakomeza kongera umubare w’abanyarwanda kandi dufite ubutaka buto. Ntituzi mu by’ukuri ibyo ari byo.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu mwaka wa 2015, buvuga ko indwara ya kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwirindwa. Kugira ngo bigerweho umuntu agomba kwirinda ibiyitera ndetse akanisuzumisha hakiri kare.

Kayitesi Emma ni umukobwa w’imyaka 16, utuye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza. We avuga ko yakingiwe kanseri y’inkondo y’umura mu mwaka wa 2014 asoza amashuri abanza. Kuri we bakiraga abaganga kw’ishuri babanza kubasobanurira uburyo iyi kanseri yandura, uko bayirinda nk’abakobwa bakiri bato ndetse banababwira impamvu bayibakingira ko ari ukubarinda kuzayandura.

Dr Habiyaremye Michel, uyobora Ibitaro bya Rwinkwavu asobanura ko abakobwa bari hagati y’imyaka 9-13 (bafatwa nk’abatarakora imibonano mpuzabitsina); ari bo bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura hagamijwe kuyibarinda. Na ho abagore bagasuzumwa hagamijwe kureba ababa baramaze kuyandura ngo bavurwe hakiri kare.

Akomeza agira inama abagore n’abakobwa ko bakwiye kujya birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi batandukanye, kuko ari byo bishobora gutuma bayandura. Abakuru nabo bagakomeza kujya bipimisha kenshi.

Inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore, Dr. Okasha Mohamed asobanura ko kanseri y’inkondo y’umura ituruka ku mpinduka zidasanzwe ku turemangingo tugize inkondo y’umura, ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘Human PapillomaVirus (HPV)’; gashobora guhererekanywa binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Akomeza ashishikariza abagore n’abakobwa kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura. Ati “Iyo basuzumwe hakiri kare bibafsha kumenya uko bahagaze, n’icyo bakora ngo barinde ubuzima bwabo ingaruka zirimo n’urupfu.”

Ngarambe Alphonse Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko gahunda yo gusuzuma no gupima kanseri y’inkondo y’umura ihari hose ku mavuriro.

Ati “Abakozi bo mu bitaro no mu bigonderabuzima barahuguwe, ubu icyo dukora ni ugukangurira abantu kubyitabira ngo bamenye uko bahagaze. Izo serivisi zitangirwa Ubuntu.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko abagore ibihumbi 270 bahitanwa na kanseri y’inkondo y’umura buri mwaka, barimo 85 ku ijana bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Dr. Okasha Mohamed-Inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore (Ifoto/ Nadine Evelyne U.)

Dr Michel Habiyaremye uyobora Ibitaro bya Rwinkwavu (Ifoto/Nadine Evelyne U.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities