Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Kayonza: Ikibazo cy’abana bata ishuri cyahagurukiwe n’abafatanyabikorwa

 Ikibazo cy’abana bataye ishuri mu karere ka Kayonza cyahagurukije inzego z’ubuyobozi zitandukanye harimo  n’abafatanyabikorwa.

Mu gukemura icyo kibazo hazasuzumwa impamvu zituma abana bata ishuri, kugira ngo zikurweho burundu icyo kibazo ntikizongere kugaragara.

Mu bana 2591 bataye ishuri mu karere ka Kayonza, abagera ku 2061 ni bo bamaze kurigarukamo, abandi basigaye,ubuyobozi bw’akarere bukaba bwiyemeje ko nabo mu minsi ya vuba bazaba bagarutse.

 Buvuga ko hagiye kubaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere hakiyongeraho n’abafatanyabikorwa bako.

Ubuyobozi kandi buvuga ko hagiye gusesengurwa impamvu zatumye abo bana bata ishuri, iyi ikaba ariyo nzira nyayo yo guca burundu iki kibazo ku buryo kitazongera kugaragara muri aka karere.

Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza aganira n’Itangazamakuru yagize ati “Umwana wabuzwa amahirwe yo kwiga kubera ubushobozi anafashwa mu buryo bwose bushoboka. Abana ibihumbi 2061 baragarutse ariko na bariya basigaye turimo gushyiramo ingamba, turakorana na ba mudugudu.

Turakorana n’abarezi ndetse n’inzego zo hasi kugirango bariya bana basubizwe mu ishuri, hari no kugerageza kwiga neza no gusesengura impamvu zibatera guta ishuri ari bwo buryo bwo kuba twaca kiriya kibazo burundu”.

Ikibazo cy’abana bataye ishuri mu karere ka Kayonza, ni ikibazo abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa biyemeje gusenyera umugozi umwe kugirango kibonerwe umuti nyawo.

Aho bavuga ko gukorana n’urwego rw’Isibo bizihutisha ikemurwa ry’iki kibazo cy’abana bataye ishuri bakaba barigarukamo.

Kugeza ubu mu karere ka Kayonza, Umurenge ugaragaramo umubare munini w’abana bataragaruka mu ishuri ni uwa Kabare n’abana 104, ugakurikirwa na Nyamirama n’abana 94, hakaza uwa Murundi n’abana 54, Rwinkwavu 47, Murama 44, Gahini 43, Mwiri 34, Rukara 28, Ndego 28, Ruramira 22, Mukarange 21 na Kabarondo ifite abana 11.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.