Ubwo hirya no hino hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Umugore, mu karere ka Kayonza, imiryango 35 itishoboye yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Abahawe izi inka barasabwa kuzazitaho, by’umwihariko abagore, kugira ngo zibagirire akamaro.
Bamwe mu bagore bahawe inka bavuga ko uyu munsi utazibagirana mu mateka yabo, kandi kuba bazihawe kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore, ari kimwe mubizabafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.
Mukamana Beatrice yishimiye ko yahawe inka ati“Dore mbonye inka kandi kuva nabaho sinari nagatunze inka n’umunsi n’umwe ! Ariko ubwo nayibonye, Imana ihabwe icyubahiro, abana banjye hehe n’imirire mibi cyangwa kongera kujya gusaba amata nabyaye.”
Mukakibibi Drocella ati “Ubu ndishimye cyane, kandi Imana ishimwe ko tubonye inka kuri uyu munsi utazibagirana mu buzima ntibiteze kuzamvamo. Mbonye inka ku munsi w’abari n’abategarugori nkaba njyiye kunoza imirire n’iminywere ndetse n’abana bakajya babona amafaranga y’ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko bahisemo gutanga inka ku miryango itishoboye muri aka karere ariko bakabihuza n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore kuko bawufata nk’umunsi ukomeye.
Yagize ati“Bamwe mu bahawe izi nka harimo imiryango ihagarariwe n’abagore kandi ni ikintu twahuza n’uyu munsi. Ariko nanone tukabihuza no gushyigikira abatishoboye, ni gahunda ya Girinka y’Umukuru w’Igihugu, aho agenera abatishoboye inka kugira ngo zibafashe mu mibereho myiza no kwivana mu bukene.”
Depite Mutesi Anitha wari uyoboye itsinda ry’Abadepite bifatanyije n’Akarere ka Kayonza mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, yasabye abahawe inka kuzifata neza by’umwihariko abagore, kuko ibyo bizaba ari uguha agaciro Leta yazibageneye kuko ihora ibifuriza ibyiza.
Yagize ati “Icyo twabasaba ni uko izi nka mwahawe mwagenda mukazifata neza …mbese ntimuzateshe agaciro uwakabahaye. Niba mwayihawe muyifate neza kugira ngo namwe izabagirire akamaro. Niba ufite abana ubahe amata kandi ubagaburire be kuzarwara bwaki.”
Akarere ka Kayonza kahize ko muri uyu mwaka w’ingengo y’amari ya 2021/2022, hazatangwa inka 750 ku miryango itishoboye.
MUNEZERO JEANNE D’ARC
