Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Kayonza: Kwitabira gukina Basketball byafashije abagore guhindura imibereho

Ku cyumweru Tariki 27 Werurwe 2022, Umuryango wigenga Shooting Touch ukora ibikorwa byo guteza imbere umugore biciye muri basketball, wizihije umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanzwe wizihizwa Tariki 8 Werurwe.

Muri ibi birori hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo urugendo rw’amaguru rw’ibirometero 5, irushanwa rya Basketball rya 3 kuri 3 ndetse hanapimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu muhango ubwo watangiraga abagenerwabikorwa ba Shooting Touch ndetse n’abaturage bo muri Kayonza bifatanyije mu rugedo rw’ibirometero 5. Bahagurukiye ku “Urugo Women Opportunity center” muri Kayonza basoreza ku kigo nderabuzima cya Nyamirama ari naho habereye umuhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri Shooting Touch.

Nyuma y’uru rugendo hakurikiyeho irushanwa rya Basketball rikinwa n’abakinnyi batatu kuri batatu (3 on 3) ryahuzaga amakipe atandukanye yaje aturutse mu mirenge ya Mukarange, Nyamirama, Rukara na Rwinkwavu.

Iri rushanwa ryagaragayemo uguhangana gukomeye Ikipe y’abatarengeje imyaka 13 y’abahungu n’abakobwa hamwe n’ikipe y’abagore bo mu murenge wa Rukara ni zo zatwaye bikombe muri ibyo byiciro. Nyamirama ikipe y’ingimbi n’abangavu (U18) batwaye ibikombe muri ibyo byiciro.

Hatanzwe kandi ibihembo ku bagore 3 bo mu mirenge itatu Shooting Touch ikoreramo bitwaye neza mu bijyanye no kwitabira imyitozo ya Basketball, bakagaragaza imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no mu buzima busanzwe.

Umwe mu bagore bahawe ibihembo Nyiraneza Patience witoreza ku kibuga cya Rwinkwavu yatangaje byinshi ku mpinduka Shooting Touch yamugizeho ku bijyanye n’imibereho ye, ndetse n’uburinganire.

Ati “Natangiye muri  Shooting  Touch mu mwaka wa 2016, narinjunjamye  cyane.

Nakundaga kugira ikibazo cy’imitsi kandi nabwirwaga ko nshobora kugira umuvuduko w’amaraso, ariko kuva ngeze muri Shooting Touch byose byararangiye; ubuzima narimbayeho burahinduka, kugeza ubu umukino wa Basketball ni urukingo ukaba n’umuti ku buzima bwanjye.”

Yakomeje avuga ko yagiye afashwa kubona ubwisungane bwo kwivuza ndetse akigishwa uko yakwibumbira mu matsinda yo kwizigama kugira ngo na we igihe kizagere abashe kwikemurira ibibazo.

Ati “Shooting Touch yadutoje ko umugore ashoboye kandi akwiriye kubona ubwisanzure, ndetse iduha amasomo agendanye n’uburinganire. Kuva ntangiye gukora imyitozo muri Shooting Touch ubu Umugabo wanjye amfasha imwe mu mirimo itandukanye yo mu rugo.”

Kwizera Bosco umukinnyi wa Shooting Touch ukinira Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu batarengeje imyaka 18 yagize icyo avuga ku ko we yafataga umugore n’umukobwa ataragera muri Shooting Touch.

Ati “Shooting Touch yadutoje ko tureshya n’abakobwa ko na bo bakora nk’ibyo dukora nk’abahungu. Mbere natekerezaga ko nta mukobwa wakina umukino wa Basketball, kuko nabonaga ari umukino usaba imbaraga nyinshi nkumva batabishobora. Kubera amasomo nahawe ku buringanire, kugeza ubu iyo mbonye abakobwa bakina bahanganye numva mbishimiye kandi nkabifuriza kudacika intege.”

Uhagarariye Paper Crown umufatanyabikorwa wa Shooting Touch mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Clementine yagaragaje ko Siporo hari byinshi izahindura ku bibazo by’ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore.

Agira ati: “Siporo ni igikoresho cyiza mu guca imyumvire mibi abantu bagira ku mugore. Si kenshi hakunze kumvikana abagore bakora siporo. Ku munsi Mpuzamahanga w’umugore ni umunsi wo kwibutsa abantu ko umugore n’umugabo bareshya, ko bafite uburenganzira bungana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibireho myiza y’abaturage, Bwana Harelimana Jean Damascene, yishimiye imigendekere myiza y’uyu munsi. ati “Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore ni ukwishimira iterambere umugore agenda ageraho uhereye ku mibereho ye, n’uruhare afite mu iterambere ry’igihugu.”

Asoza agaragaza ndetse anashimira uruhare rwa Shooting Touch mu guteza imbere imibereho myiza y’umugore, kuzamura ibikorwa remezo bya Siporo muri aka Karere ndetse no kurwanya amakimbirane mu muryango.

Kuri uyu munsi wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore muri Shooting Touch hapimwe indwara zandurira mu mibonano mpuzagitsina nka Viruzi itera SIDA, Imitezi na mburugu ndetse hanapimwe indwara zitandura harimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso n’izindi. Shooting Touch ni Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe mu 2012, ukomeje kwagura ibikorwa byayo mu bice bitandukanye by’icyaro cy’Iburasirazuba hatangwa amasomo y’ubuzima ku bantu, mu miryango ndetse n’umuryango mugari mu guharanira kugira ubuzima buzira umuze.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities