Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Kenya na Zimbabwe byahagaritswe mu marushanwa mpuzamahanga y’umupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi_FIFA, ryahagaritse Kenya na Zimbabwe, kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, kubera uburyo Guverinoma z’ibi Bihugu zivanze mu mikorere y’inzego z’umupira w’amaguru wabyo.

Zimbabwe ihanwe, nyuma y’uko Guverinoma yanze kuvana ukuboko kwayo mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo Gihugu, nk’uko iherutse gushyiraho ubuyobozi bushya.

Abayobozi ba mbere bakuweho mu kwezi k’Ugushyingo, umwaka ushize wa 2021, ubwo bashinjwaga ruswa.

Kenya yo yazize kuba Minisiteri ya siporo, yarakuyeho Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryayo, bushinjwa ruswa. Nick Mwendwa wahoze ariyoboye, ubu ari gukurikiranwa n’inkiko.

Umwanzuro wo guhagarika ibi Bihugu, watangajwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022. Mu gihe ibi Bihugu bitarakomorerwa, ntibyemerewe gukina mu marushanwa mpuzamahanga, cyangwa guhabwa inkunga zijya zitangwa na FIFA.

Ibihano ibi Bihugu byashyizwemo bishobora koroshywa, mu gihe Guverinoma zareka amashyirahamwe y’umupira w’amaguru imbere mu Gihugu, agakora mu bwisanzure.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.