Khalid Payenda wari Minisitiri w’Imari muri Leta ya Kiyisiramu y’Afganistan ubu ni umushoferi wa Taxi za Uber nk’akazi kamufasha kwibeshaho no gutunga umuryango we aho utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagizwe Minisitiri w’imari muri Afganistan mu kwa mbere 2021, umwanya yamazeho amezi 7 kuko yahise ahunga bitewe nuko leta yabo yari imaze guhirikwa n’umutwe w’Abatalibani, ubu ni umushoferi wa Taxi.
Nkuko uyu mugabo yabitangarije Washington Post akazi akora kamwinjiriza nibura amadolari 150 hagati y’amasaha 5 na 6 akaba ariyo yifashisha mu gutunga umuryango we w’umugore n’abana 4.
Avuga ku kazi akora yagize ati “Singombwa kwiheba ubu ndishimye bidasanzwe.”
Khalid Payenda wigeze kuba afite ububasha bwo kugenzura ingengo y’imari ingana na miliyari 6 z’amadolari avuga ko Abanyamerika babatengushye nyuma yaho ingabo zabo ziviriye mu gihugu cye bigatuma Abatalibani batsinda.
Yongera ho ko bidakwiye ko yakabaye ari aho, ari mu gihugu cy’amahanga.
Mu kwezi kwa 8 umwaka ushize nibwo leta yari iyobowe na Ashraf Ghani yahiritswe n’umutwe w’Abatalibani nyuma y’imyaka 20 birukanwe ku bufatanye n’Ingabo z’Amerika.
NSHUNGU RAOUL
