Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Kiagli: Abamotari babumbiwe mu makoperative atanu

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali babumbiwe mu makoperative atanu harimo abiri mu karere ka Gasabo n’aka Nyarugenge, na ho aka Kicukiro gahabwa koperative imwe.

Abamotari basabye abayobozi bashya b’amakoperative yabo, gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango aho kwibanda ku nyungu zabo bwite nk’uko ngo byagenze mu myaka yabanje.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, byari ibyishimo kuri Kigali Pele Stadium ku batwara abantu n’ibintu kuri Mota abazwi cyane nk’abamotari bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. 

Ni nyuma y’uko hemejwe abayobozi bashya bitoreye kugira ngo bazafatanye mu miyoborere mu kunoza akazi bakora. 

Ni amatora abamotari bavuga ko bakoreye ku mirenge batuyemo ku buryo nta kibazo biteze mu mikoranire yabo n’abayobozi bashya

Izi Komite zishyizweho nyuma y’uko izari zisanzwe zasheshwe n’amakoperative y’abamotari asenyutse burundu hirya no hino mu gihugu bitewe na bombori bombori yaterwaga n’imicungire mibi y’abayayoboraga.

Abamotari bizeye ko izi koperative nshya zigiye guca akajagari bahoranye kabagushije mu bihombo ku buryo abayobozi bashya bibukijwe n’ababatoye ko izi koperative atari akarima kabo.

Si inyungu ku batwara abagenzi kuri moto biteze inyungu muri aya mavugurura y’amakoperative ahubwo ngo na Police y’Igihugu itangazako aya makoperative agiye kuyibera umuyoboro mwiza bazajya bacishamo ubutumwa bugenewe abakora uyu mwuga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yijeje aba bamotari ko umujyi uzababa hafi kugira ngo bakomeje gukora akazi kabo neza mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

RURA ntiyigeze itangaza niba n’andi makoperative yo mu Ntara yari yarasenyutse agiye kongera gukora. 

Mu mujyi wa Kigali hari hasanzwe amakoperative angana na 41. 

Muri atanu yashyziweho, harimo 2 yo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge ndetse n’imwe yo mu Karere ka Kicukiro.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.