Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2023, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ba Komisiyo y’imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, bakoreye umuganda udasanzwe wo kurwanya amasashi habungwabungwa ibidukikije mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Gako mu mudugudu wa Gicaca. Bibukijwe kurinda no kubungabunga ibyagezweho kandi bagakorera hamwe.
Uyu muganda wahujwe no gutangira Mituweli abaturage 500, batanga kandi ibigega 12 byo gufata amazi muri ikigihe cy’ubukangurambaga bwahariwe isuku mu mujyi wa Kigali no gusibura imirwanyasuri naza Ruhurura mu gihe hitegurwa ibihe by’imvura. Uyu muganda wakozwemo kandi ibikorwa byo kurwanya isuri, gusibura imiferege na za ruhurura no gutoragura imyanda yiganjemo cyane cyane itabora.
Musuhuke Benjamin, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Muryango wa FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali, ashimira abatuye Umurenge wa Masaka uburyo babakiriye ndetse na byinshi bafatanyije kugeraho. Ubusanzwe Komisiyo y’imibereho myiza bagira imiganda ibiri mu mwaka. Zimwe mu mpamvu zatumye bahitamo gukorera umuganda muri Masaka, ni uko uyu murenge ufite umwihariko harimo kuba uyu murenge urangwa n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’ubuyobozi.
Agira ati “Turi mu gikorwa cyo gushishikariza abaturage mu ngo zabo aho bakorera kugira ngo isuku igaragare hose. Ibi bigega mwabonye n’ibindi bikorwa twakoze ni ukugira ngo tuzamure umuco w’isuku ariko tukanabihuza n’ibihe tugiye kwinjiramo by’imvura. Turi mu bihe bikomeye turateganya ko tuzagira imvura nyinshi. Twaje gufatanya n’abantu bo mu mudugudu wa Gicaca kugira ngo dufatanye mu gutegura ibyo bihe bikomeye by’imvura tugiye kwinjiramo no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”
Akomeza avuga ko Umurenge wa Masaha uko witwaye mu kuzamura imibare y’abatanze Ubwishingizi mu Kwivuza umwaka ushize bari ku mwanya wa cumi, ubu imibare y’agateganyo igaragaza ko bari ku mwanya wa Gatatu mu karere. Uko kuzamura imibare ku buryo bushimishije Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bafata umwanzuro wo kubatera morare kugir ango bakomeze bazamuke, Umujyi wa Kigali wo kuzongera kuza mu myanya ya nyuma.
Agira ati “Twishyuriye Mituweli abaturage Magana atanu ariko hibanzwe kuri ba banyamuryango bari mu cyiciro cya mbere. Ntitugishaka ko abanyamuryango baba mu bukene, ahubwo turashaka ko bifasha kuva mu bukene. Twagira ngo twunganire leta itazafasha ijana ku ijana uyu mwaka dutangiye. Tugiye gufatanya naho bitagendaga neza tuzarangwa n’ubutsinzi kandi tube urugero ku bandi ndetse no ku gihugu.”
Abanyamuryango bibukijwe ko nta vangura rikwiye kubaho ahubwo bagomba gukorera hose ndetse ikindi imibereho myiza y’abanyamuryango igomba kuza ku isonga.
Mukamusoni Anathalie ni umukecuru w’imyaka 85 akaba ari mu bahawe ikigega. Ashima ubutwari bwa FPR Inkotanyi yabafashije gutaha bakava i mahanga, ashimangira ko bitewe n’ibyiza Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabagejejeho, bazongera bakamutora.
Agira ati “Nagize amahirwe ndataha mva muri Tanzania none barananyubakiye, mbere batanze ibigega ariko njyewe njya mu nzu itagifite, noneho umwe mu bahawe ikigega kuko bitari byatugezeho aratubwira ngo twebwe Imana yatuvumye. Ariko nshimishijwe no kubona ikigega, uyu munsi kingezeho; biradusaba kujya twihangana kuko ubushobozi buhari ntitwabubonera ibyo dushaka icyarimwe. Nitwihangana byose tuzabibona kuba twaratashye ni uko twihanganye kandi tukagira ubwenge.”
Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere, atangaza ko n’ahatari ubuhaname buri hejuru ariko hari ikibazo cy’uko amazi ava ku nzu z’abaturage adafashwe yateza ikibazo mu bihe by’imvura.
Agira ati “Twateguye uno muganda ku bufatanye na Komisiyo y’imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, kugira ngo turebe mu rwego twitegura imvura yo mu kwezi kwa cyenda, dutangire gufatanya amazi ava ku mazu y’abaturage, tubarinda igishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Baduhaye ibigega kandi twifuza ko tuzakomeza kugira ngo inzu zose zibashe kubibona.”
Na we asaba Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukorera hamwe, bakumva ko n’ibitaraboneka ari ubushobozi ariko by’umwihariko n’ibyabonetse bisigasirwe.
Agira ati “Murinze ubuzima bw’abanyamuryango benshi ndetse n’abanyarwanda muri rusanye nk’uko FPR ari moteri ya Guverinoma, muduhaye urugero rwiza dushobora kutabona ibigega ariko dushobora kubisigasira bigakomera buri wese mu mbaraga ze. Biradufasha kubaka igihugu, ntuzigaye kuko ubumwe bacu n’imbaraga zacu, ubukungu bwacu bushingiye kuri twebwe abanyamuryango ariko bigashingira no kubyaza umusaruro ibyo dufite. Dushyiremo imbaraga kugira ngo twiteze imbere, tubashe no kwihaza mu biribwa twirinda imirire mibi.
Ibikorwa byakozwe byose muri uyu muganda usanzwe, bifite agaciro ka Miliyoni hafi eshanu z’amafanga y’u Rwanda.
Munezero Jeanne d’Arc


















