Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro/Kanombe: Guturana n’ikigo cya Gisirikare byatumye bicwa n’abakabakijije

Hon. Muhongayire Christine aha urubyiruko urumuri rw'icyizere (Ifoto/Viateur)

Ku wa 9 Mata 2023 Umurenge wa Kanombe wifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kwibuka ababo bazize Jenoside. N’ubwo bari baturanye n’ikigo cya gisirikare ntacyo byabamariye kuko ntibyababujije kwicwa n’abakabakijije.

Kayitesi Jeanne warokotse Jenoside mu murenge wa Kanombe, mu buhamya bwe, avuga ko bitari byoroshye kuko abicanyi b’interahamwe hamwe na bamwe mu basirikare bo mu kigo cya Kanombe, ubwo indege yari itwaye Habyalimana Juvenal yari imaze guhanuka abatutsi twahuye n’akaga gakomeye cyane.

Agira ati “Nibwo batangiye kuduhiga bukware. Abatutsi baricwa karahava ubwo njye nibwo nahunganye n’ababyeyi banjye tujya mu rugo rw’abaturanyi baratwirukana tugaruka mu rugo njye nihisha mu mubyuko w’amasaka wari aho hafi. Igitero kiraza bica umuryango wanjye wose mbireba! Ibintu byose barasahura.

Nyuma naje guhungira kwa masenge wari utuye ku Kicukiro nabo nsanga barabishe, ngira amahirwe mpura n’abasirikari b’inkotanyi nkira ntyo. Ubu ndubatse mfite umuryango mparanira kudaheranwa n’agahinda k’abanjye nabuze, ndimo kwiyubaka mparanira kubaho neza, kandi nshimira perezida wa Repubulika Kagame Paul wari uyoboye ingabo za FPR inkotanyi zandokoye na n’ubu akaba agamije kuduteza imbere.”

Madame Utetiwabo Christine Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Kanombe ashima Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Agira ati “Mbere na mbere turashimira ingabo zari iza FPR inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi, nyamara ingabo z’amahanga zarareberaga ahubwo zihunga zihungisha n’imbwa zabo.

Abicanyi bari bafite umugambi wo kumaraho Abatutsi bagamije kugera aho umwana w’umuhutu yari kujya abaza ati ‘Umututsi yasaga ate?’

Turashimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ihagarariwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul wahagaritse Jenoside, akagarura amahoro mu gihugu, hagashyirwaho gahunda y’ubuvuzi yihuse ku bacitse ku icumu bari bafite ibikomere bibisi, iby’umubiri no ku mutima.

Turashimira y’ikigega FARG cyashyizweho mu rwego rwo kugirango abacitse ku icumu babashe kugira ubuzima bwiza. Aho abari badafite aho kuba bahawe amacumbi, abatarayabona nabo ubu barakodesherezwa.

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Kanombe barashimira RPF Inkotanyi  aho udahwema kubafasha umunsi ku munsi babatera inkunga, aho mu mwaka ushize wabateye  inkunga imiryango 12 mu mishinga itandukanye yo kubateza imbere.

Dushimiye kandi urwego nka IBUKA hamwe na Sosiyete Sivile, umuryango wa FPR Inkotanyi, n’ibigo by’amashuri mu gikorwa cy’indashyikirwa bakoze bubakira inzu ifite agaciro ka milioni 15,5 y’amafaranga y’u Rwanda umwana wacitse ku icumu yari afite imyaka 3 mu gihe cya Jenoside. Iyo nzu fite ibice 2 icyo abamo n’icyo akodesha aho bimufasha kwiyubaka no kwiteza imbere.”

Hon. Muhongayire Christine, wifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kanombe, mu kiganiro yatanze yavuze ko Abakoroni aribo ba nyirabayazana mu kurema amacakubiri mu Banyarwanda. Kuva bakigera mu Rwanda babanje gupima indeshyo n’amazuru bya buri muntu nyuma bashyira agatabo kiswe “Ibuku” kashyizwemo ubwoko hakurikijwe ibipimo bafashe aribyo Hutu, Twa, Tutsi aricyo cyangombwa ngenderwaho nk’irangamuntu.

Agira ati “Ibyo rero byarakomeje kugera kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, aho ayo moko yakomeje iturufu mu buyozi bw’igihugu cy’u Rwanda.

Abantu rero babibayemo gutyo kugera 1959 aho Abatutsi batangiye kwicwa, banyagwa ibyabo abandi bameneshwa mu gihugu, inka zabo ziraribwa, amazu yabo aratwikwa karahava.

Repubulika ya mbere yaje itoteza Abatutsi cyane basigaye mu gihugu, abandi ibacira ishyanga. Repubulika ya kabiri uretse kwica n’ikandamiza, haje n’irondakarere.

Muri Mata 1994 haba Jenoside yo kurangiza umugambi wo kumaraho ubwoko bw’abatutsi.

Ntibyaboroheye kuko ingabo za FPR Inkotanyi ziganjemo urubyiruko rw’abasore n’inkumi ziyobowe na nyakubahwa perezida wa Repuburika Kagame Paul zarwanye kugeza zibohoye igihugu muri Nyakanga 1994.

Nkaba nihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Kanombe no gukomera mu budaheranwa.

Nkurunziza Idrissa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, yibutsa abaturage b’umurenge ayoboye ko igikorwa cyo kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda wese yaba uwari muri iki gihugu Jenoside iba n’utari uhari.

Agira ati “Iyo twibuka bituma turushaho gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bikaba bikomeza uwacitse ku icumu, akaba ari n’umwanya wo guha icyubahiro abacu bazize Jenoside, no gufata mu mugongo abarokotse. Kwibuka biduha umwanya wo kwibuka amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo, twubakire kuri ayo mateka duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho kandi duharanira ko twagira iterambere rirambye n’ubudaheranwa mu gihugu cyacu.”

Murenzi Donatien Umuyobozi mukuru w’imirimo rusange mu karere ka Kicukiro ashimira abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ariko kandi ashimira cyane urubyiruko rukomeje kwerekana ibikorwa by’ubutwari mu bikorwa barimo hirya no hino kuko bitanga icyizere cy’ejo hazaza.

Agira ati “Kwibuka rero bihabwe agaciro igihe cyose, aho ariho hose, mu ngo zacu ndetse no mu kazi aho dukora hose, kugira ngo Jenoside ye kuzongera kuba ukundi.

Kuri uyu munsi twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni ngombwa ko dushima ubutwari bw’Inkotanyi ariko tujye tuzirikana n’abaguye ku rugamba mu ntambara yo kubohora igihugu.

Dufite igihugu cyiza kidukunda gitandukanye n’icyahozeho. Ubu rero dufatane mu mugongo dufatane urunana twubake u Rwanda ruzira amacakubiri, ruzira irondakoko, irondakarere n’irindi vangura iryo ariryo ryose.”

Nzeyimana Viateur

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities