Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: PSD yijeje abanyarwanda umutekano usesuye

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane akaba n'Umwe mu bagize Biro Politiki ya PSD

Muri gahunda yo gukomeza kwitegura amatora atenganyijwe muri Nyakanga, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage, PSD, ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo mu mwanya w’Abadepite, ndetse n’uwo bashyigikiye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ryijeje abaturage umutekano usesuye.

Abitabiriye ibikorwa byaberaga ku kibuga cya Mburabuturo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Kicukiro, bijejwe umutekano usesuye n’iri shyaka. Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumwero kuya 30 Kamena 2024.

Minisitiri w’ububanye n’amahanga n’ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, akaba n’umwe mu bagize Biro Politike y’ishayaka PSD, yabwiye abarwanashyaka bayo n’abandi bakurikiye  ibikorwa byo kwiyamamza ko bashyize imbere gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri mu karere u Rwanda ruherereyemo rihereye mu mizi y’amateka.

Agira ati “Tuzi ibibazo biri mu baturanyi bacu bifite inkomoko ndetse no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigomba gushakirwa umuti; kandi ikindi ni uko umutekano w’Abanyarwanda ugomba gukomeza gusigasirwa.”

Akomeza agira ati “Nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabivuze ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Rusizi, avuga ko u Rwanda rufite amahoro nibatuze; tuzakomeza kurengera umutekano wabo ari na ko dushaka ko ibibazo by’umutekano muke urangwa mu bihugu duturanye byashakirwa igisubizo, hashingiwe ku mizi y’ibyo bibazo byo gufatanya na FDLR basize bahekuye abanyarwanda. Ibibazo byo guhohotera Abatutsi b’Abanyekongo ndetse n’ibindi bibazo bihari mu Burasirazuba bwa Congo.”

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage, PSD, rifite abakandida 59 riri kwamamaza ku myanya y’abadepite mu matora ateganyijwe kuri 15 Nyakanga 2024 yahujwe n’ay’Umukuru w’Igihugu n’ibikorwa PSD yakoreye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities