Umuhanzi w’Umurundi, Kidumu Kibido asanga ibyo Bruce Melodie yakorewe ari akarengane kuzuye. Polisi y’u Burundi yataye muri yombi Bruce Melodie akigera muri icyo gihugu ashinjwa ko hari amafaranga abereyemo umwe mu bashoramari bakomeye, unategura ibitaramo. Nyuma yaje kurekurwa.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, umuhanzi ukunzwe cyane mu Karere no mu Burundi, Kidumu Kibido yagize ati “Si vyiza ku humuliant…(humulier) umu artiste gutya aje i Bujumbura kandi mubizi neza y’uko ibyabaye cya gihe bitari bimuvuyeko. Na regreter sana”.
Mu mpera za 2018 ni bwo hamenyakanye amakuru y’uko Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli, cyagombaga kubera mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 25 Ukuboza.
Bitewe n’ibibazo by’umutekano wari utaramera neza i Burundi, Bruce Melodie yafashe icyemezo cyo kutajya gutaramirayo, ntiyanasubiza ‘avance’ yari yahawe ku mafaranga yari guhembwa.
Inkuru igera kuri Panorama ni uko ubwo abari bateguye iki gitaramo bumvaga ko uyu muhanzi agiye kujya i Burundi, batekerezaga ko wenda bakumvikana bagasubukura umushinga bari bafitanye.
Icyakora si ko byagenze kuko uyu muhanzi atigeze avugisha uwari wamutumiye ndetse nta n’ubwumvikane bwabayeho.
Uwari watumiye Bruce Melodie gukorera igitaramo i Bujumbura yakomeje kwizera ko bazaganira ariko arategereza araheba kugeza ubwo uyu muhanzi ageze i Bujumbura, asanga undi yamaze kuregera Polisi na yo ihita imuta muri yombi.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Melodie yarekuwe amaze kumvikana n’uwo abereyemo umwenda. Ni imishyikirano yabereye kuri Sitasiyo ya Polisi.
Uyu muhanzi afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kizaba ku wa 3 Nzeri muri Messe des officiers.
Rwaka Gaston