Mu mujyi wa Kigali harimo gukorwa igikorwa cyo gusubiza mu ishuri, abana bavanywe mu buzererezi.
Ni nyuma yo kuganirizwa ndetse n’ababyeyi b’abo bana bakigishwa. Icyo gikorwa cyo gusubiza abo bana mu ishuri cyabereye ku ishuri ribanza rya Nyacyonga.

Umujyi wa Kigali utangaza ko gahunda yo kuvana abana mu buzererezi bagasubizwa mu ishuri ndetse bagahabwa umuntu ubakurikirana wunganira ababyeyi babo harimo nk’abihaye Imana n’Imiryango itegamiye kuri Leta, birimo gukorwa hirya no hino mu Mirenge mu rwego rwo guca ubuzererezi no kuva mu mashuri kw’abana.
Mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi hakunze kugaragara abana b’inzererezi, ababyeyi bamwe bavuga ko umwana ajya mu muhanda biturutse ku mibanire y’ababyeyi be, kuko iyo bahorana amakimbirane, usanga umwana ajya gushaka aho yabona amahoro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence witabiriye icyo gikorwa cyo gusubiza abana mu mashuri, yasabye inzego zose gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo icyatuma abana bava mu mashuri, gikumirwe hakiri kare harimo no gukumira amakimbirane yo mu miryango.
UWIMANA DONATHA
