Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Kigali: Abarimu 40 barakarishya ubwenge mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho

Gukora robo, kujyana n’ubwenge bw’ubukorano ndetse no gukora imfashanyigisho mu ikoranabuhanga ni bimwe mu bikangura ubwenge bw’abana mu gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga bahanga udushya.

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU” ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare “African Institute of Mathematical Science (AIMS)”, batangije amasomo y’ikarishyabwenge ku barium 40 ku bijyanye n’ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Abitabiriye aya masomo n’abarimu baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo ibiri mu Mujyi wa Kigali n’uturere twa Rwamagana na Kamonyi. Barakurikiranira mu kigo “Creativity Lab” giherereye ku kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Aya masomo abarimu bazamaramo iminsi ine yitezweho kuzamura ubumenyi bw’abarimu ku bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics), ibirebana n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training). Ibi bijyanye na gahunda yo kongera gutekereza no kureba uburyo bugezweho bw’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM) bigendanye n’ikiragano cya kane cy’iterambere ry’inganda “Fourth Industrial Revolution”.

Bamwe mu bitabiriye aya masomo bavuga ko hari  hasanzwe  icyuho mu barimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho ariko bizeye ko bazarahura ubumenyi bwisumbuye  bityo bazabashe gutegura abazahangana  ku isoko ry’umurimo mu minsi iri imbere, kuko ikoranabuhanga  ririmo kugenda ryiganza mu bikorwa byose bya buri munsi.

Ndayiragije Clementine wigisha imibare muri GS Rugando, ishuri riherereye mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, agira ati “Nta bumenyi buhagije twari dufite ku bijyanye n’ikoranabuhnga twari inyuma, ariko aya masomo azadufasha kwishakira imfashanyigisho zizatuma isomo ryumvikana kurushaho”.

Ntawuhiganayo Camille wigisha imibare muri EP St Joseph Kicukiro, ati “Ibyo tugiye kwigira aha n’ingirakamaro, bizadufasha mu gutegura no gutanga amasomo neza kandi ubumenyi tuzakuraha tuzabusangiza bagenzi bacu bizagere no ku bo twigisha”.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri AIMS, Prof. Blaise Tchapnda, agaragaza ko aya masomo yateguwe kugira ngo yongerere  ubumenyi abarimu  ku bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho,  maze na bo bazabisangize abo bigisha.

Agira ati “Kwigisha ikoranabuhanga rigezweho ni ingirakamaro muri iyi minsi, kuko ryatangiye gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi, aho ubu hari n’imirimo imwe n’imwe izatakara kubera iri koranabuhanga rigezweho”.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU”, asaba abitabiriye aya masomo y’ikarishyabwenge ku ikoranabuhanga rigezweho, gukurikira no gufata neza ibyo bazigishwa kugira ngo bazigishe n’abandi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities