Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Hagiye gutangizwa isomero ry’inyandiko z’igiswahili “Kiswahili Maktaba”

Hatangiye gukusanywa ibitabo bizashyirwa mu isomero (Ifoto/Panorama)

Mu Rwanda hasanzwe hamenyerewe isomero ry’igihugu, ribamo ibitabo bitandukanye kandi mu ndimi zitandukanye bitewe n’urwo buri wese yiyumvamo. Ntibisanzwe ko abantu babona isomero ry’ibitabo byanditse mu rurimi rumwe. Mu minsi mike hagiye gutangizwa isomero ryigenga ry’ibitabo n’ibinyamakuru bizafasha abazi n’abashaka kwimenyereza ururimi rw’igiswahili. Ni ubwa mbere riraba rigeze mu Rwanda.

Atangiriye ku bitabo 500, ibyinshi byanditswe mu rurimi rw’igiswahili ariko hakabamo n’ibindi byanditse mu giswahili bisobanura mu zindi ndimi, ndetse n’ibyanditswe mu zindi ndimi bisobanura mu giswahili, Prof Malonga Pacifique, aritegura gufungura isomero ry’igiswahili “Kiswahili Maktaba” mu Mujyi wa Kigali.

Prof. Malonga avuga ko iri somero rigeze bwa mbere mu Rwanda rizafasha abasanzwe bazi igiswahili gukomeza kwihugura ndetse rizanafasha abashaka kukiga kuko hazaba hari ibitabo bibafasha. Ku rundi ruhande avuga ko rizanagira uruhare mu bukerarugendo no guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu bigize akarere.

Agira ati “Ni umwanya wo gufasha abantu bazi Igiswahili batabonaga ibitabo byo gusoma ngo biyungure ubumenyi. Ni umwanya kandi wo gufasha abashaka kwihugura mu Kiswahili kuko hazaba harimo n’ibitabo byanditse mu rurimi rworoshye kurwumva.”

Akomeza agira ati “Si ugufasha abumva Igiswahili mu Rwanda gusa ahubwo iri somero rizagira n’uruhare mu gufasha ba Mukerarugendo basura u Rwanda bazi igiswahili, kubona aho baruhukira basoma. Bizafasha kandi u Rwanda kurushaho gushyira mu bikorwa ihame ry’uko igiswahili ari ururimi rw’ibanze rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Prof. Malonga wamamaye cyane mu kwigisha Igiswahili kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga ko azatangirana ibitabo 500 ariko biziyongera, ndetse abazagana isomero bakazajya basangamo n’ibinyamakuru byandikirwa mu karere ariko byanditse mu Kiswahili.

Hatangiye gukusanywa ibitabo bizashyirwa mu isomero (Ifoto/Panorama)

Hakizimana Elias, Umunyamakuru wize Igiswahili avuga ko kugira isomero ryihariye byabafasha gukomeza kwiyungura ubumenyi muri urwo rurimi. Ati “Byaba byiza kuko ibitabo tubona ni bike cyane. Habaye isomero ryihariye twabonamo ibitabo byanditswe n’abahanga ndetse n’ibinyamakuru bidufasha kwiyungura ubumenyi.”

Nibakwe Edith, Umunyamakuru ukora inkuru z’Igiswahili, avuga ko iryo somero ryafasha abantu batari bake mu kwiyungura ubumenyi kandi Igiswahili ari ururimi ruhuza abantu benshi mu karere.

Ati “Iyo usoma hari byinshi wunguka cyane cyane mu magambo dukunda gukoresha. Gusoma ni ukwiga, byadufasha rero kuko hari amagambo amwe umuntu aba atakibuka ariko iyo usomye arongera akagaruka. Igiswahili ni ururimi ruhuza abantu mu karere, bagize amahirwe yo kurumenya nta munyarwanda wagira ikibazo mu gihe azaba yagiye mu bihugu duturanye, kuko ashobora kuvugana na buri wese, yaba uwagiye mu ishuri cyangwa utararigiyemo.”

Nibakwe avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bazi igiswahili bakiri bake kandi arirwo rurimi rushobora guhuza abatuye akarere. Ko hashyizwemo ibitabo byigisha n’abatangizi birimo amagambo yoroheje, isomero ryarushaho kubabera umuyoboro wo kumenya ururimi no kurusakaza.

Hatangiye gukusanywa ibitabo bizashyirwa mu isomero (Ifoto/Panorama)

Agira ati “Ni igitekerezo kiza natwe twashyigikira. Ubwo icyo bakora ni uko bazana umushinga wabo tukawuganiraho, tukareba ibyo bazakora ndetse n’ibyo bifuza. Ni ubwa mbere twaba tugize isomero riteye rityo.”

Igiswahili cyashyizwe mu ndimi zemewe mu butegetsi mu Rwanda n’Itegeko ngenga N° 02/2017/OL ryo ku wa 20/04/2017 rishyiraho igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi. Ikindi kandi ni uko Igiswahili cyemejwe nk’ururimi rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu ngingo ya 137 y’Itegeko rishyiraho EAC.

Ugiye gutangiza Isomero ry’igiswahili

Prof. Malonga Pacifique ni Komiseri ushinzwe ishami ry’u Rwanda mu Nteko nyafurika ishinzwe indimi (ACLAN: African Union of Languages/Academie Africaine des Langues). Ni umwe mu bagize Inteko iyobora amahuriro y’abateza imbere ururimi rw’Igiswahili ku Isi (CHAUKIDU: Chama cha Ukuzaji wa Kiswahili duniani). Ni Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’inzobere mu giswahili (Kiswahili Experts Board Members); Umwe mu bagize ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abanditsi mu Rwanda (RSAU); Umunyamuryango w’Ihuriro ry’Abanyamakuru bakoresha Igiswahili muri Afurika y’Iburasirazuba (CHAWAKIMA); Umwe mu bagize inama y’Ubuyobozi y’Ihuriro ry’abanyamakuru b’abanyarwanda bakoresha igiswahili (WAKIRWA) akaba n’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda.

Prof. Malonga Pacifique, yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye, ni umwanditsi w’ibitabo cyane cyane iby’Igiswahili akaba n’Umunyamakuru wigenga (Ifoto/Panorama)

Rwanyange Rene Anthere

1 Comment

1 Comment

  1. Prof Pacifique Malonga

    February 24, 2020 at 20:41

    Abaswahili bati : ” Tenda wema nenda zako usingoje shukran , bisobanura ngo kora neza wikomereze udategereje igihembo . Niko tugomba gukora! Uwiteka abamwenyurire!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities