Abadozi n’abanyamideri bateza imbere umwambaro w’igitenge barategura imurikagurisha n’igitaramo bizarangwa n’umwambaro w’igitenge.
Muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Gashyantare 2017, hateganyijwe Imurikagurisha rizasozwa no kumurika imideri ikozwe mu bitenge aho buri wese uzaryitabira by’umwihariko azaba yambaye umwenda udozwe mu gitenge.
Ku bufatanye bwa Business Magazine n’abadozi ndetse n’abanyamideri b’igitenge bazaba bakoraniye mu Mujyi wa Kigali, uwo munsi uzaba waranzwe na Made in Rwanda, buri wese mu rwego rwe.
Usanase Jane, umuyobozi wa More than Sparrows & Abihanganye ni umwari wigisha kudoda, abimazemo imyaka ine. Afite abagore bagera kuri 30 yakuye mu muhanda ubu ni abanyamwuga, ni abadozi bakomeye, avuga ko ibikorerwa mu Rwanda ku bwe bidahenze ahubwo hahenze imyumvire ya bamwe bavuga ko ibikorwa n’Abanyarwanda bidakomeye bakirukankira ibikorerwa mu mahanga na caguwa.
Agira ati “Hahenze imyumvire naho ubundi ibyo dukora ntibihenda, birahendutse, ahubwo abazi akamaro kabyo ni abanyamahanga; uretse ko nanone dukoze ibyiza kurushaho byakundwa kandi bikadutunga.”
Usanase akomeza avuga ko amasoko menshi afite ari ayo ahabwa n’abanyamahanga usanga abashaka kwambara imyenda y’ibitenge b’abanyarwanda ari bake ariko yihaye intego yo kwambika abantu bo mu ngeri zose ku buryo buri wese uko yifite abona umwenda udoze mu gitenge.
Ngendahayo Aimable, Umuyobozi wa Business Magazine akaba n’umwe mu bateguye umunsi w’igitenge “Kitenge Dress Code Dinner” avuga ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ari ugukorera hamwe kandi Made in Rwanda idakwiye kureberwa mu ishusho y’umuntu umwe.
Agira ati “Turashaka kwereka Abanyarwanda bose ko ibikorerwa mu Rwanda bakwiye kubyibonamo, ushaka kumenya ko ibikorerwa mu Rwanda bidahenze azitabire imurikagurisha, buri wese ku rwego rwe azisangamo.”
Ku munsi wa Kitenge Dress Code Dinner hateganyijwe imurikagurisha rizatangira saa yine za mugitondo (10:00) rigeze saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00), risozwe no kwerekana imideri ikoze mu bitenge ndetse no gusabana. Kwinjira muri uwo mugoroba ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frw) bikubiyemo icyo kurya n’icyo kunywa.
Panorama