Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucukuzi

Kigali: Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyasojwe hatangwa impamyabushobozi

Ku nshuro ya kabiri, abakozi 2000 bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, bahawe impamyabushobozi zihamya ibyo bigiye mu kazi. Ni muri gahunda ya Leta yo gushyigikira kwigira ku murimo, ubwo aba bakora ubucukuzi bazishyikirizwaga ku wa 06 Ukuboza 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Iki gikorwa cyaherukaga umwaka ushize, bamwe mu bahawe impamyabushobozi bemeza ko ari ingirakamaro kuko zibongerera agaciro muri rusange, mu kazi kabo ka buri munsi.

Camarade, ukoze ubucukuzi imyaka irenga 15 atarabwize mu ishuri, ni umwe mu bahamije akamaro k’izo mpamyabushobozi mu iterambere ry’uyu mwuga.

Agira ati “Ndi umuhamya wo guhamya iyo mirimo yose dukora kandi tutarayize, tukayikora mu buryo bwa kinyamwuga. Natangiye ndi umukozi, maze imyaka 18 nkora muri ‘mines’. Nari umukozi ushishikajwe no guhora azamuka buri munsi mu mirimo itandukanye, imirimo yose ikorerwa muri ‘mine’ narayikoze; naturikije intambi ntarabyize, ndakirininga ntarabyize, nkajya gucukura gasegereti nkayigeraho…, umusaruro uraboneka.”

Ashima kandi amahirwe bahabwa yo kwigira ku murimo, ndetse no guhabwa impamyabushobozi, kuko ngo ari zo zibongerera agaciro.

Ati “Umwaka ushize twagize amahirwe, nahawe ‘certificate’ […] byarampiriye! Nshimiye ubuyobozi bwa Trinity Metals buduha amahirwe nk’urubyiruko, tukisanga mu mu mirimo yose yo muri ‘mines. Uyu munsi mpagaze hano nk’umufatanyabikorwa wa kampani, mfite abakozi 300 nyoboye, turi kwiteza imbere tubifashijwemo na REWU, ikaduhuza n’abakozi dukoresha kugira ngo tudatandukira ibigenga umurimo uduhuje.”

Ingénieur Mutsindashyaka André (ibumoso) umuyobozi wa REWU na Minisitiri Prof. Jeannette Bayisenge (iburyo), bashyikiriza impamyabushobozi umwe bacukuzi

Umuyobozi wa sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda_REWU, Ing. Mutsindashyaka André, avuga ko impamyabushobozi zatanzwe zongerera imbaraga abakozi ku murimo wabo.

Ati “Abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, ba bandi batigeze bagira amahirwe yo kwiga ubucukuzi muri kaminuza ndetse no mu mashuri makuru, ariko babikora kandi bakabikora neza nk’ababyize, bagatanga umusaruro, bakabasha kujya ku musozi bakavuga bati ‘aha hantu hari colta, hari wolfram, hari gasegereti, hari zahazu, hari amabuye y’amabengeza,… abo bantu bakora babikora batarabyize [ ] ba bantu babasha gutega ikirombe neza ntikigwire abantu, babasha guturitsa intambi batarigeze babyiga,.. abo bose ni bo uyu munsi Rwanda TVET Board na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashyizeho gahunda ya ‘Igira ku murimo’, bakoze igenzura basanga bafite ubumenyi bukwiriye bwo kugira ngo bahabwe inyemezabushobozi, bw’uko ako kazi bagafite kandi bagashoboye. Turashima RMB ku ngamba yafashe, turashima abakoresha facilities bagenda bashyiraho, zibafasha gutuma babasha kuba benshi, kuko umubare wavuye kuri 11 ubu ukaba 16%. Izi ‘certificat’ zitangwa ni izibafasha mu kazi kabo ka buri munsi busanzwe, kubera y’uko umukozi wabonye certificat abasha kuyerekana mu gushaka akazi, agaragaza icyo azi; ndetse dushingiye ku babashije kubona certificats umwaka ushize, bamwe muri bo bagiye gukora mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.”

Ni andi mahirwe

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Prof. Jeannette Bayisenge, ashima intambwe abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze gutera mu kuzamura umusaruro ubuturukamo, abibutsa ko ari amahirwe kuri buri wese ubukoramo.

Yagize ati “Gahunda nk’iyi [yo guha amahugurwa no kugenzura ubumenyi bw’abakozi basanzwe bakora mu rwego runaka, ariko batagize amahirwe yo kubyigira mu ishuri, ngo babe bafite ibyangombwa] ni ingenzi cyane, ituma abakozi babona iyi ‘certificate’ bigaragaza ko bazi ibyo bakora kandi babikora neza, bikabaha amahirwe yo kubona akazi, gukomeza kwihugura, kuzamura ubumenyi no kunoza ibyo bakora. Bizatuma abakozi n’abakoresha babibonamo inyungu, kandi n’umusaruro uzamuka.”

Mu Rwanda, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu bagera ku bihumbi 72, bavuye kuri 55 000 mu mwaka wa 2022, hakaba harho gahunda yo kubongera kuzagera ku bihumbi 100 mu mwaka wa 2024. Mu 2000 bashyikirijwe impamyabushobozi, harimo abagabo 1772 n’abagore 228, bakaba bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.