Ahazwi nka ‘Car free zone’ mu Mujyi wa Kigali, mu gice kiswe ‘Imbuga City walk’ hari kubera imurikabikorwa ry’inkuru zishushanyije (Bandes dessinées) mu ndimi z’amahanga, zaba izanditswe n’Abanyarwanda cyangwa iz’Abanyamahanga.
Ni ibikorwa birebana n’ukwezi kwahariwe Umuryango wa Francophonie, kwahawe insanganyamatsiko iganisha ku guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.
Ibikubiye muri izo nkuru zishushakije, byagiye bishyirwa ku mpapuro nini zabugenewe mu buryo bw’incamake, ku buryo abitabiriye iki gikorwa n’abanyura ahazwi nka ‘Imbuga City Walk’ babasha gusoma ibizikubiyemo.
Umwe mu Banyarwanda bandika inkuru zishushanyije, Irankunda Jerome, avuga ko ari inkuru ziba zifite umwihariko wo gutanga ubutumwa mu buryo bwihuse.
Aimable Twahirwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’umuco muri Ministeri y’Urubyiruko n’umuco, avuga ko ibirebana n’inkuru zishushanyije, bigenda bitera imbere mu Rwanda.
Eric Santkin, ni umwe mu bahagarariye umuryango ‘Wallonie Bruxelles International’, wo mu gace kavuga ururimi rw’Igifaransa mu Bubiligi; uvuga ko ibirebana no kwandika inkuru zishushanyije byateye imbere cyane muri icyo Gihugu, bakaba biteguye gufatanya n’Abanyarwanda mu guteza imbere inkuru zishushanyije.
Amb. Guillaume Kavaruganda, ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, we avuga ko inkuru zishushanyije ari kimwe mu bifasha kurushaho kumenyekanisha ururimi rw’igifaransa, n’Umuryango wa Francophonie muri rusange.
Amateka y’ibitabo by’inkuru zishushanyije agaragaza ko Igihugu cy’u Bubiligi, ari hamwe mu hantu hagaragara abahanzi benshi b’inkuru zishushanyije ziri mu rurimi rw’igifaransa, kuva mu bihe bya kera.
Umwanditsi Hergé, ni umwe mu batangwaho urugero, wanditse ibikorwa by’agatangaza mu rurimi rw’igifaransa nka ‘Les Aventures de Tintin’.
Imurika ry’inkuru zishushanyije, riri kubera i Kigali guhera ku itariki 09 Werurwe 2022, mu rwego rwo gutegura Umunsi wahariwe umuryango ‘Francophonie’, wizihizwa buri mwaka ku 15 Werurwe. Rikaba ryarateguwe ku bufatanye bwa Ambassade y’u Bubiligi mu Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’Inteko y’Umuco.
UMUBYEYI Nadine Evelyne