Minisiteri y’ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n’amasosiyete ayibyaza umusaruro, mu gihe byari bimenyerewe ko ari abaturage bishyura kugira ngo iyi myanda ibavire mu ngo cyangwa aho bakorera.
Mu gihe bimaze kumenyerwa ko abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi bishyura sosiyete zibatwara imyanda kugira ngo ziyibakize mu ngo zabo, Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga uzatuma abaturage batanga iyo myanda ari bo bazajya bishyurwa aho kugira ngo bayitange banayigerekeho amafaranga kandi ubwayo ari imari.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kimwe no mu yindi usanga imodoka zikusanya imyanda ziyijyana mu bimoteri byabugenewe.
Uko abantu barushaho kwiyongera mu Mijyi ni nako imyanda iva mu byakoreshejwe mu ngo cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, nayo yiyongera kuko nko mu mujyi wa Kigali imyanda ijya mu bimoteri yavuye kuri toni 141.3 muri 2006 igera kuri toni 595.7 muri 2015.
Umuyobozi w’Ujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa agaragaza ko kunoza uburyo bwo gukusanya, gutwara no kubyaza umusaruro imyanda bitarajya ku murongo ukwiye nubwo hari ibigenda bikorwa bigaragaza impinduka.
Yagize ati: “Kubyaza umusaruro imyanda ntabwo biri ku rwego rushimishije, ntabwo turagera ku kigero gishimishije, ni na yo mpamvu uyu mushinga twatangije uyu munsi ugaragaza uburyo tubasha kubikora mu buryo bwiza.”
Akomeza avuga ko n’ubwo uy’umushinga ugiye kuba n’isoko y’ubukungu buva ku myanda kuko uzahanga imirimo, ndetse unatume abatanga imyanda bajya bishyurwa aho kugira ngo abe ari bo bayishyurira.
Ati: “Uyu munsi turishyura ngo badutwarire imyanda ariko ejo n’ejo bundi uyitwara azajya aza na we ayigure. Kandi uyu mushinga utangijwe mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bo mu Rwanda bukomeje kujyana no kwaguka kw’imijyi, bityo bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’ibidukikije mu gihe hatabayeho igenamigambi rikwiye kandi rikorewe Igihe.
Mu Rwanda hamaze gutangizwa umushinga w’imyaka 3 uzibanda ku kunoza uburyo bwo gukusanya, gutwara no kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk’imyanda.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc agaragaza ko nubwo iyi myanda ibangamira abaturage, mu bihe biri imbere izaba yahindutse imari ibabyarira amafaranga kubera ibizaba bikenewe kubyazwamo.
Uyu mushinga w’igerageza uzagendaho miliyoni 4 z’ama Euro ni ukuvuga asaga miliyari 4 z’amanyarwanda, uzatuma hahangwa imirimo mishya ifitanye isano n’igikorwa cyo kubyaza umusaruro ibigifatwa nk’imyanda ndetse ibi binagire uruhare mu kugabanya imyuka yangiza ikirere.
Inzego zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije, zivuga ko muri rusange imyuka ihumanya ikirere iva mu myanda iri ku gipimo cya 14%, mu gihe imyuka yonyine iva mu bimpoteri yangiza ikirere iri ku mpuzandengo ya 54%.
Kugeza mu mwaka wa 2030 u Rwanda rwizeye kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere, nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe muri 2015.
Munezero Jeanne d’Arc
