Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Isuku mu bamotari iracyari ikibazo

Abatwara  abagenzi  kuri moto  ni  bamwe   mu bafitiye runini abagenzi ndetse n’imitwaro yabo mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu. Ariko kandi n’ubwo bakora ako kazi batanga serivisi, umubare munini muri bo urakemangwa kutagira isuku haba ku myambaro ndetse na moto zabo.

Uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto iyo udakozwe neza ni ukuvuga ba nyirawo batawuhaye agaciro ndetse n’abagenzi ntibishimire serivisi bahabwa, usanga ari ikibazo. Biba bibi kurushaho iyo abakora aka kazi batagaragaza isuku haba ku binyabiziga byabo, ndetse na bo ubwabo iyo bafite isuku nke ku mibiri no ku myambaro yabo nk’uko hari aho byagiye bigaragara.
Umuhoza  Ange  atuye mu mujyi wa Kigali yagize ati “bamwe mu bamotari usanga badafite isuku ku myambaro yabo; biratubangamira kubatenga  ngo badutware aho tujya.  Hari n’ubwo usanga n’ingofero baduha zo kwambara zabugenewe mu kwirinda impanuka zanduye cyane ku buryo kuyishyira mu mutwe bishobora no gutera indwara z’uruhu. Ni gute wakwambara iyo ngoferi yambawe n’abantu barenga 20 idakorerwa isuku? Hari igihe rwose wanga kuyambara cyangwa ukemera kuyambara ariko ufite ubwoba ko yagutera ubundi burwayi bw’uruhu”.
Polisi y’u Rwanda n’amashyirahamwe y’abamotari ntibahwema gukangurira abamotari kugira isuku. Havugimana Emmanuel ni umugabo  w’imyaka 38  y’amavuko; amaze imyaka 15 akora akazi  ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali.  Yatubwiye ko ari umwuga mwiza uhesha ishema uwukora ukanamuteza imbere. Akomeza asaba abatawukora kinyamwuga gucika ku ngeso  zo kugira umwanda   no guha abo batwaye agaciro.
Gahigi Eugene ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali we asanga ahanini abamotari bavuzwe hejuru ari ba bandi batwara abagenzi kuri moto usanga badafite ibyangombwa byuzuye bibemerera gukora uwo mwuga. Yakomeje avuga ko uzasanga bagenda bihisha Polisi kuko baba nta byangombwa baba bafite ndetse batari no mu mashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba buri wese ukora uyu mwuga kurangwa n’isuku ndetse no kubahiriza amategeko yose agenga aka kazi.
Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities