Ku wa gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo, hasubitswe urubanza RCOM 0334/15/TC/Nyarugenge, urega asabye ko bahindura inteko iburanisha kuko hagaragayemo umucamanza wari waruburanishije mbere.
Rutagengwa Benoit, urega Cogebanque kumufatira imitungo ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ku nguzanyo yahawe, avuga ko Cogebanque yihaye uburenganzira bwo gushaka kumutwarira imitungo kandi igihe cyo kurangiza kwishyura kitaragera.
Rutagengwa avuga ko amaze imyaka isaga 6 mu manza na Cogebanque, ariko kugeza ubu akaba atararengwanurwa.
Ku wa 1 ukuboza 2021, nibwo Rutagengwa yari afite urubanza ku rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, saa yine za mugitondo. Akihagera n’abamwunganira mu mategeko ngo batangajwe no gusanga umucamanza waherukaga kumuburanisha ari we wagarutse ubugira kabiri, ahita asaba guhindurirwa inteko.
Uru rubanza rufite numero RCOM 0334/15/TC/Nyarugenge, rwahise rusubikwa rwimurirwa ku wa 22 Ukuboza 2021 saa tanu z’amanywa.
Ibyimanikora Yves Christian
