Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Kigali: Kwikoma umucamanza byatumye urubanza rusubikwa igitaraganya

Ku wa gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo, hasubitswe urubanza RCOM 0334/15/TC/Nyarugenge, urega asabye ko bahindura inteko iburanisha kuko hagaragayemo umucamanza wari waruburanishije mbere.

Rutagengwa Benoit, urega Cogebanque kumufatira imitungo ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ku nguzanyo yahawe, avuga ko Cogebanque yihaye uburenganzira bwo gushaka kumutwarira imitungo kandi igihe cyo kurangiza kwishyura kitaragera.

Rutagengwa avuga ko amaze imyaka isaga 6 mu manza na Cogebanque, ariko kugeza ubu akaba atararengwanurwa.

Ku wa 1 ukuboza 2021, nibwo Rutagengwa yari afite urubanza ku rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, saa yine za mugitondo. Akihagera n’abamwunganira mu mategeko ngo batangajwe no gusanga umucamanza waherukaga kumuburanisha ari we wagarutse ubugira kabiri, ahita asaba guhindurirwa inteko.

Uru rubanza rufite numero RCOM 0334/15/TC/Nyarugenge, rwahise rusubikwa rwimurirwa ku wa 22 Ukuboza 2021 saa tanu z’amanywa.

Ibyimanikora Yves Christian

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities