Inama, Ubuhanga, Ubushishozi, gukorera mu mucyo, gukunda akazi no gukorana n’abandi ni bimwe mu byo wahita umubonaho. Gutuma Nyirabahire Languide ni ugutuma intumwa yuje inama, ijya inama, igisha inama kandi yubaha Imana. No 14, umukandida uhagarariye abagore muri 30 ku ijana mu Mujyi wa Kigali.
NYIRABAHIRE Languide afita impamyabushobozi y’icyciro cya gatatu cya Kaminuza mu igenamigambi yakuye muri Cameroun (Kameruni), akagira n’indi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu micungire y’imishinga.
Yakoze mu miryango itegamiye kuri Leta (NGOs) itandukanye, mu mishanga yari igamije gukura abaturage mu bukene. Muri we muri gahunda z’iterambere ntiyibagirwa n’abanyantege nke. Agira umutimana utuma yumva abandi, gutekereza ku bibazo no kubishakira ibisubizo, akorera mu mucyo kuko akunda ukuri.
Ubu ni ni Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Akarere ka Gasabo kari ku myanya wa kabiri mu kwesa imihigo y’umwaka 2017-2018.
Imigabo n’imigambi
Gahunda y’umukandida yibanda ku nkingi eshatu (3) ikaba ijyanye n’impinduramatwara mu iterambere.
- Ubukungu
- Guharanira ko abagore bagendana na gahunda y’imbaturabukungu mu iterambere (NST 1) ndetse na gahunda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika (7YGP) aho hagomba guhangwa imirimo myinshi n’abagore bakayigiramo uruhare;
- Kugenzura inzego zibishinzwe ko gahunda ziteganyirizwa abaturage bose mu iterambere zidaheza umugore cyane cyane gahunda zijyanye n’iterambere ry’ubukungu (Kwibumbira mu makoperative no kugana ibigo by’imari”;
- Gukora ubuvugizi kugira ngo ibikorwaremezo byiyongere mu gihugu hose (amashanyarazi, imihanda, amashuri, amavuriro, amazi n’ibindi);
- Kubera uburambe n’ubunararibonye abifitemo, umukandida zakomeza guharanira ibyateza imbere abaturage, no kugira inama ababishyira mu bikorwa kugira ngo bigere kuri bose.
2. Imiyoborere myiza
- Gutora amategeko akemura ibibazo mu byiciro byose by’abanyarwanda;
- Kugenzura no kujya inama ko abagore n’urubyiruko bajya mu myanya ifata ibyemezo kandi bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu;
- Kugenzura gahunda zose za Guverinoma zo kurwanya ihohotera rikorerwa mu muryango uko zishyirwa mu bikorwa;
- Gukurikirana no kubaza inzego zibishinzwe uko ibibazo by’abaturage bikemuka cyane cyane ibijyanye n’akarengane na ruswa.
3. Imibereho myiza
- Kugenzura ko gahunda zose za Guverinoma ziharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ko zibageraho (Girinka, VUP, …);
- Kugenzura ko gahunda zose zijyanye n’ubuzima bwiza bw’umugore n’umwana zibageraho (Mutuelle de Santé, kuringaniza urubyaro, kurwanya imirire mibi,…);
- Kugenzura no kujya inama ko umubare w’abagore bagana amashuri wiyongera ndetse no guharanira ko abatazi gusoma no kwandika bakuze bagana amasomero;
- Kugenzura ko abaturage bagezwaho ibikorwaremezo bijyanye n’ubuvuzi kugeza ku rwego rwo hasi (Centre de Santé, Poste de Santé, …);
- Gukomeza kugira inama inzego zibishinzwe no gufatanya kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu mu rubyiruko.
