Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kimihurura: Ababyeyi basabanye kandi basangira n’abana ibirori by’umwaka mushya

Bishatsemo ubushobozi ababyeyi bo mu murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, ku wa 5 Mutarama 2019, begeranyije abana bose baba abo mu miryango yishoboye ndetse n’itishoboye, babasangiza ibirori by’umwaka mushya baboneraho n’umwanya wo kubaha impanuro.

Abana bitabira ibi birori ngarukamwaka byatangiye mu 2013, bavuga ko ari umwanya wo gusabana hagati yabo, kandi bituma barushaho kunga ubumwe baba abana bo mu miryango yishoboye ndetse n’itishoboye. Bavuga kandi ko ababyeyi babaha impanuro mbere y’uko basubira mu masomo, ariko kandi bikaba ibyishimo bidasanzwe ku bana batabona uko bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ngabonziza Kelcie Mirella, ni umwana uhagarariye abandi mu murenge wa Kimihurura, aritegura kujya mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye. Yishimira ko amaze guhabwa uburenganzira n’ababyeyi bwo kwitabira ibi birori. Yatangiye kwitabira iyi gahunda kuva mu 2015. Avuga ko hari byinshi byamufashije kuko abona umwanya wo gusabana n’abandi bana baturanye.

Agira ati “Nshimira ababyeyi banjye bampa umwanya wo kuza kwifatanya n’abandi bana. Ni umwanya wo gusabana n’abana duturanye bose kandi tunahabwa impanuro. Hari abana baba batabona uko bizihiza iminsi mikuru, ariko uyu ni umwanya wo gusabana hagati yacu na bo bakishima.”

Ngabonziza asaba ababyeyi bose kujya bafasha abana gusabana n’abandi kandi abishoboye bakajya bazirikana ko hari abatishoboye kandi abana babo bakeneye gusabana n’abandi. Avuga ko abana batoya baba babona ari ukwisangirira gusa ariko abamaze kumenya ubwenge bahakura impanuro.

Asaba ababyeyi kwita ku bana babo. Agira ati “Ababyeyi bumve icyo abana babakeneye kandi babagire inama zo gukunda ishuri.”

Habirayemye Patrick iwabo batuye mu kagari ka Kamukina, mu murenge wa Kimihurura. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yatubwiye ko kubatumira gusangira ubunani bibereka ko ababyeyi babakunda kandi bibafasha gusabana nk’abana bakamenyana.

Tuyishimire Assoumpta ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore (NWC) mu murenge wa Kimihurura. Avuga ko ababyeyi bishakamo ubushobozi kugira ngo basangize abana ubunani.

Agira ati “Twegera abagize inama y’igihugu y’abagore mu murenge wacu tukabitegura, tugafatanya n’ababyeyi ndetse n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu murenge wacu, kugira ngo tuganirize abana, tubahe impanuro tubereke n’urukundo. Duhuza abana bose baba abo mu miryango yishoboye n’itishoboye.”

Tuyishimire asaba ababyeyi guha umwana abana babo bakabatega amatwi, bakabaha n’umwana mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite.

Iyi gahunda yo gusangira n’abana ubunani mu murenge wa Kimihurura yabereye mu tugari tugize uyu murenge aritwo Rugando, Kamukina na Kimihurura. Uyu mwaka bafashijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, Hope and Homes for Children ukorera muri uyu murenge.

Panorama

Abana batari bake baturutse mu miryango inyuranye bitabiriye ibirori byabo byo gusangira ubunani.

Abana bateguriwe n’ibyo bagomba gusangira mu kwishimira umwaka mushya.

Ngabonziza Kelcie Mirella, ni umwana uhagarariye abandi mu murenge wa Kimihurura.

Uretse gusangira, abana bahawe n’impanuro

Tuyishimire Assoumpta ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore (NWC) mu murenge wa Kimihurura yahaye abana impanuro

Abana batari bake baturutse mu miryango inyuranye bitabiriye ibirori byabo byo gusangira ubunani.

Ababyeyi basangiye n’abana ibirori by’umwaka mushya

Abana batari bake baturutse mu miryango inyuranye bitabiriye ibirori byabo byo gusangira ubunani.

Abana batari bake baturutse mu miryango inyuranye bitabiriye ibirori byabo byo gusangira ubunani.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities