Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, ku wa 2 Nzeri 2017, bungutse abatoza b’intore bashya bagera ku 1005, umusaruro wavuye ku ntore zatorejwe ku rwego rw’umudugudu. Abasoje itorero ryo ku rwego rw’umudugudu bibukijwe ko intore itorezwa gutumwa, basabwa gushyira mu bikorwa amahame y’intore bigishijwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Languide, yabasabye abasoje itorero gushyira mu bikorwa amahame bigishijwe kandi bibutse bagenzi babo basigaye kuzitabira itorero ritaha.
Ugirashebuja François ni umuturage wo mu mudugudu wa Taba, akagari ka Rugando avuga ko itorero ryamufashije kumenya n’abantu, yiga umuco wo gukunda igihugu no gufatanya n’abandi. Asaba bagenzi be bataragana inzira y’itorero kuryitabira kuko bituma umuntu yumva ko igihugu ari icye.
Gahongayire Illuminée na we yasoje Itorero ryaberaga ku mudugudu, ashima ko yungutse byinshi birimo amahame y’intore, indangagaciro na Kirazira ndetse n’amateka y’igihugu.
Agira ati “Nashimishijwe no kwiga umwiyereko, ntahanye ko mu bibazo duhura na byo tugomba kwishakamo ibisubizo, kubera abandi urugero no kuba inyangamugayo. Mu itorero umuntu yunguka byinshi birimo kumenya icyerekezo cy’igihugu, umuntu arafunguka ntatinye n’uko yakwitwara mu bandi.”
Intore zinjijwe mu zindi ni izo mu tugari twa Rugando, Kimihurura na Kamukina twose tugize umurenge wa Kimihurura, twatanze abatoza b’intore bashya basaga 1000.
Panorama

Intore zinjijwe mu zindi zahawe icyemezo cy’abatoza b’intore (Photo/Courtesy)

Intore zinjizwa mu zindi (Photo/Courtesy)

Intore zimaze kwinjizwa mu zindi zagize ubusabane (Photo/Courtesy)

Intore zimaze kwinjizwa mu zindi zahawe icyemezo cy’abatoza b’intore (Photo/Courtesy)

Intore zimaze kwinjizwa mu zindi zikuwe ku karubanda (Photo/Courtesy)
