Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Kimihurura: Iyo uvuga Paul Kagame ntuvunika, ibikorwa birivugira

Kigali Convention Centre kimwe mu bikorwa by'ikirenge usanga mu murenge wa Kimihurura (Photo/Courtesy)

Abanyamuryango ba FPR INkotanyi mu murenge wa Kimihurura, bari hamwe n’abayoboke b’amashyaka bafatanyije, ku wa 22 Nyakanga 2017 wari umunsi wabo wihariye wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame. Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Kimihurura.

Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Erneste Rwagasana, ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame muri uwo murenge, yagize ati “Iyo uvuga Paul Kagame ntuvunika, wirebera gusa aho u Rwanda rugeze.”

Akomeza avuga ko uwo munsi wari uwo gusubiza amaso inyuma bagashima ibyo FPR Inkotanyi imaze kugeza ku banyarwanda haba mu bukungu, imiyoborere myiza, ubutabera n’imibereho myiza.

Gakwaya Lawrence, Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko uko guhura bamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ari umwanya wo kuganiriza abaturage babagariza ibikubiye mu migambi ya FPR 2017-2014 no kubibutsa ko bafite amatora kandi bagomba kuzinduka bagatora neza.

Agira ati “Turasaba abaturage kubungabunga ibyagezweho, gufatanya n’inzego z’umutekano kubungbunga umutekano wabo, kugira isuku, ubuzima bwiza buzira umuze, ariko cyane cyane bakagira isuku kuko batuye mu marembo ya Convention Center kandi abanyamahanga basuye u Rwanda baje mu nama, baranyaruka bagatera akajisho inyuma kugira ngo barebe ko isuku babona muri iriya nyubako ariko nako iri mu baturage.”

Mukarubega Jeanne ni umubyeyi w’imyaka 63, ubu yafashe ikiruhuko cy’izabukuru. Avuga ko yageze muri Kimihurura afite imyaka ine. Nubwo atashoboye kwiga ariko hari byinshi yagezeho abikesha imiyoborere myiza.

Mu buhamya bwe agira ati “Mbere niberaga aho gusa nta kintu nkora cyanteza imbere, ariko kubera imiyoboerere myiza natangiye gukora isuku, nkora i Byumba, nkora mu Bitaro byiriwe umwami Faisal; ndakora ndakora ntera imbere ubu umuryango wanjye ufite imodoka. Byose ni imiyoborere myiza. Tuzatora Kagame, Tuzamutora yadusubije agaciro!”

Imihanda yose yo mu kagari ka Kimihurura irimo kaburimbo, iyo mu Rugando na Kamukina mu minsi ya vuba nayo iraba yakozwe, kandi iyo mu kagari ka Rugando yose iracaniwe. Amazi meza ageze kuri 85%, gahunda ni uko mu gihe cya vuba baraba bageze ku 100%.

Kimihurura yubatsemo Kigali Convention Center, n’andi mahoteli arenga umunani, resitora zikomeye nyinshi, harimo inyubako nyinshi z’ubucuruzi kandi z’imiturirwa zizamurwa, irimo Inteko ishinga Amategeko, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ibiro bikuru by’Umuryango FPR Inkotanyi, Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iy’ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Minisiteri y’ubutabera, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Hari kandi Ibiro by’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Komisiyo y’igihugu y’amatora, Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Ibiro by’Urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha Bukuru, Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru, Ubunyamabanga bw’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’ibiro by’imiryango mpuzamahanga inyuranye.

Rene Anthere Rwanyange 

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo Perezida Paul Kagame (Photo/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu murenge wa Kimihurura bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame (Photo/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu murenge wa Kimihurura bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame (Photo/Panorama)

Gakwaya Lawrence Umukuru wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura (Photo/Panorama)

Mukarubega Jeanne ashima intambwe agezeho abikesha imiyoborere myiza (Photo/Panorama)

Ba Mutimawurugo bati “Ntituzatesha agaciro uwakadusubije” (Photo/Panorama)

Ba Mutimawurugo bati “Ndi Nyampinga, ndi umugore ubereye u Rwanda…” (Photo/Panorama)

Morale yari yose abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kimihurura babyina “Intsinzi bana b’u Rwanda…” (Photo/Panorama)

Ba Mutimawurugo bitwaje ibyansi n’ibisabo bisobanura uburumbuke bakesha gahunda ya Girinka (Photo/Panorama)

Rubangura Denis ni we wari Umusangiza w’amagambo mu kwamamaza Perezida Paul Kagame mu murenge wa Kimihurura (Photo/Panorama)

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities