Polisi y’u Rwanda dukesha aya makuru itangaza ko uwitwa Shyaka Denis afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu karere ka Gasabo akekwaho kwiyitirira inzego za Leta akambura abantu amafaranga abizeza kubashakira akazi; abandi akababeshya ko azabavuganira ku bagatanga.
Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yafatiwe mu cyuho ku wa kabiri tariki 12 Werurwe 2018, amaze kwakira ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda by’umwe mu bo yatekeye iyo mitwe amwizeza akazi k’Ubushoferi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Kamukina, mu murenge wa Kimihurura biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yabikoreye yiyita umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
SSP Hitayezu yavuze ko Polisi ifata Shyaka yamusanganye impapuro zanditseho imyirondoro y’abantu yabeshye ko arimo kubashakira akazi.
Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi Shyaka yambuye amafaranga muri ubwo buryo, umubare w’ayo bamuhaye cyangwa yabatse; ndetse asaba abo yaririye amafaranga gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ibari hafi.
Yagize ati “Ni ngombwa gushishoza kugira ngo hatagira uribwa utwe na ba Rutemayeze nk’aba. Abiyitirira inzego za Leta, izikorera ndetse n’Imiryango itandukanye bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura abandi amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye, bamenye ko bitazabahira. Ababikora baragirwa inama yo kubireka.”
SSP Hitayezu yibukije ko akazi ka Leta gatangwa mu buryo bukurikije amategeko;kandi ko bikorwa mu mucyo. Yagize ati “Umuntu umwe ntafite ububasha bwo gutanga akazi ka Leta. Uwagira icyo asaba abantu abizeza kukabaha cyangwa kukabahesha aba abeshya; aba ari Umutekamutwe ushaka gucuza abantu utwabo.”
Yashimye abatanze amakuru yatumye Shyaka afatwa, aboneraho gusaba abatuye Umujyi wa Kigali gutanga ku gihe amakuru yatuma hakumirwa icyahungabanya umutekano.
Ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
