Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Kimihurura: Umujyi wa Kigali wemeye gushyigikira ibikorwa abaturage batangiye

Iyi mashini yakodeshejwe n'abaturage kugira ngo ibafashe gutunganya imihando y'aho batuye (Ifoto/Rene Anthere)

Mu rwego rwo kwikemurira ibibazo, abatuye Umudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, bishatsemo ubushobozi batangira kwiyubakira imihanda banakora inzira z’amazi. Umujyi wa Kigali wemeye kubatera ingabo mu bitugu, bagafasha abo baturage gushyira kaburimbo mu mihanda batangiye bakanayishyiraho amatara ndetse bakazubakirwa n’Ikigo Nderabuzima.

Ku muganda rusange ngarukakwezi usoza Ukwezi kwa Kanama, ku wa 31 Kanama 2019, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yifatanyije n’abaturage b’akagari ka Rugando mu mudugudu wa Gasasa, mu gukora imihanda ibiri no gukora inzira z’amazi. Ibyo bikorwa bigezweho abaturage bishatsemo ubushobozi, bashaka abahanga mu kubaka imihanda batanga isoko ku buryo imihanda itatu imaze gutsindagirwa neza.

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, arikumwe n’abashyitsi batandukanye, yifatanyije n’abaturage ba Rugando mu muganda rusange wa mbere akoze (Ifoto/Rene Anthere)

Niyitanga Salton, Umukuru w’Umudugudu wa Gasasa, avuga ko buri gihe abaturage ayoboye ndetse n’abatuye Akagri ka Rugando, bafata iya mbere mu kwishakamo ibisubizo cyane cyane mu gutunganya imikorwaremezo.

Agira ati “Ibyo byose tubikora kugira ngo imibereho y’abaturage bacu ibe myiza ku rushaho kandi bo ubwabo babigizemo uruhare. Nubwo twageze kuri byinshi twishatsemo ubushobozi, imihanda tumaze gutunganya ndetse n’indi isigaye ikeneye gushyirwamo kaburimbo, tukaba dukeneye n’Ikigo Nderabuzima kugira ngo abaturage bivurize hafi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ashimira ubwitange bw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo bunganira Umujyi wa Kigali mu gutunganya ibikorwaremezo, ariko aho bagejeje ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali izabunganira.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, agira ati “Ndashimira abaturage bo muri aka kagari ku mwihariko w’ibikorwa bakora bikorera. Iyo gahunda yo gukomeza gushaka ibikorwa bakora bunganira Leta ni iby’agaciro. Icyo tubijeje ni uko nkatwe nk’Umujyi wa Kigali tubijeje ubufasha n’ubufatanye ibyo bikorwa twatangiye natwe tuzazamo ahabaye intege nke tubafashe kubyihutisha.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, akomeza atangazako bafite gahunda yo gukora neza imihanda y’imigenderaho aho abaturage batuye kandi izashyirwamo ingufu kugira ngo ibyo bikorwa byihute, ndetse n’ibyatangiwe n’abaturage tubashyigikire byihute.

Uretse inkunga yo gutunganya imihanda abaturage batangiye gutunganya, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yemeye ko bagiye kububakira Ikigo Nderabuzima kuko ikibanza gihari ndetse bakabashyirira amatara ku mihanda izaba imaze gutunganywa.

Abaje gusura u Rwanda muri gahunda yo Kwita izina bifatanyije n’abaturage mu muganda wo gutunganya imihanda (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage bo mu kagari ka Rugando ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, bubatse umuhanda w’amabuye ureshya na Kilometero eshatu (3Km) ufite agaciro ka amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni magana atanu (500,000,000Frw). Abaturage ubwabo bishyiriye amatara ku mihanda yose iri mu kagari ka Rugando ku burebure bwa Kilometero hafi icumi (9,685m) igikorwa cyatwaye agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 104 (104.903.745Frw).

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Gasasa mu muganda ngarukakwezi batunganya imihanda y’aho batuye (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage kandi bubatse ikiraro kibahuza n’umurenge wa Remera cyatwaye amafaranga asaga miliyoni eshanu (5.253.050Frw). Imihanda itatu yatangiye gutunganywa izatwara amafaranga asaga miliyoni 52 (52.724.000Frw), abaturage bakaba bamaze gukusanya asaga miliyoni 35 (35.408.000Frw). Aba baturage kandi biyubakiye icyuma mberabyombi, ibiro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, gufasha abaturage birukanwe muri Tanzaniya no gufasha abaturage bahatuye batishoboye. Ibikorwa byose bigezweho abaturage bibasabwe gutanga amafaranga y’u Rwanda zigera hafi kuri magana arindwi (696.975.995Frw).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities