Mu gihe hatangizwaga ukwezi k’ubukangurambaga, kwabimburiwe n’icyumweru cyahariwe kwita ku konsa (Breastfeeding week), ababyeyi bibukijwe ko ibitunga umwana kuva akivuka ari amashereka; nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyagaragaje ko ½ cy’amafunguro ahabwa umwana yakabaye amashereka ku batangiye guhabwa imfashabere.
Ibi byabereye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Kabatwa, aho mu bufatanye bwa NCDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima_RBC n’abandi bafatanyabikorwa batangije ubu bukangurambaga bugamije gukangurira ababyeyi konsa neza, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’umwana anafashwa kugira imikurire myiza.
Ubutumwa bw’uwahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Faustin Machara, ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana, bwibukije ababyeyi akamaro ko konsa neza nta kindi umwana avangiwe mu gihe cy’amezi 6 ya mbere.
Yagize ati “Kimwe cya kabiri (½) cy’ibitunga umwana cyakabaye amashereka, mu gihe yatangiye guhabwa imfashabere, kuko arimo intungamubiri zihagije zifasha umubiri w’umwana gukura neza; amashereka amwongerera kandi ubudahangarwa bikamurinda kurwaragurika.”
Dr. Uwimana Aline, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, yabwiye ababyeyi ko bagifite umukoro mu kwita ku konsa umwana, kugira ngo arindwe kurwaragurika.
Agira ati “Iyo umwana atonse neza akurizamo ingaruka zirimo no kugira imikurire itari myiza [ igwingira], bityo rero uruhare rwa buri wese mu bagize umuryango rurakenewe, kandi umubyeyi agomba kuba atekanye.”
Bamwe mu bagabo ntibumvaga uruhare rwabo mu gufasha ababyeyi konsa neza abana babo, nk’uko Sindikubwabo Matthias wo mu Murenge wa Kabatwa, mu Kagali ka Gihorwe, yabitangarije muri iki gikorwa.
Ati “Nari nzi ko iyo umugore wanjye yabyaye nkamuhahira, ibyo arya biba bihagije; ariko hano batubwiye ko ibyo bidahagije, ahubwo uba ugomba no kumuba hafi umufasha mu mirimo yo mu rugo, ukanamubwira amagambo meza igihe cyose yonsa kuko bimufasha kubona amashereka.”
Sindikubwabo akomeza asaba abandi bagabo kwita hamwe n’abagore babo ku mikurire myiza y’abana babyara, bafatikanya mu kubungabunga igikorwa cyo konsa neza, buri wese abigizemo uruhare; ngo abana bakarindwa igwingira.
Nta cyasimbura amashereka ku mwana
Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), wanahagarariye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu bikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga, Ingabire Assoumpta yibukije ababyeyi ko nta kindi kintu gisimbura amashereka.
Agira ati “Nta kintu na kimwe gishobora gusimbura amashereka, n’ayo mata bavuga ngo akoze nka yo, murumva ko ntabwo ari ay’umuntu; si ay’umubyeyi; nta kintu rero cyayasimbura.”
Mu Karere ka Nyabihu, icyegeranyo cyateguwe na RBC na MIGEPROF, cyerekana ko igwingira ryavuye ku gipimo cya 35,3% rikagera kuri 31,6% mu bana bari munsi y’imyaka 2 mu mwaka wa 2020; aho mu Rwanda hose ryari kuri 20,4%. Haracyagaragara kandi icyuho mu konsa, nk’uko ubushakashatsi bwerekana ko ijanisha ryavuye ku 10% rikagera kuri 16% by’abana bari munsi y’amezi 6 batonswa, bakagombye gutungishwa amashereka gusa.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko ari uruhare rwa buri wese mu kugira ngo umwana yonke neza nk’uko byagarutsweho kenshi ko bimurinda igwingira; anashimira abafatanyabikorwa ku ruhare bagaragaza mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.
Ati “Niba umwana avutse mu muryango, ni uw’ababyeyi bombi kandi byagaragaye ko aho ababyeyi bafatanya mu kugaburira umwana neza, bigira uruhare mu iterambere ry’urugo, abana bagakura neza nta gwingira. Twibukiranye ko umwana wonse neza agira ubwenge, agateza Igihugu n’umuryango imbere.”
Icyumweru cyahariwe kwita ku konsa (Breastfeeding week) cyatangiye ku wa 01 Kanama 2024, mu Rwanda uyu munsi wizihijwe hanatangizwa ubukangurambaga buzamara ukwezi, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “UMWANA WONSE NEZA, ISHEMA RYACU”, na ho ku rwego rw’isi “TUZIBE ICYUHO KIRI MU KONSA” ni bwo butumwa bwazirikanwaga ku munsi mpuzamahanga wahariwe konsa.
UMUBYEYI Nadine Evelyne