Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kinyinya: Inkoramutima Family baremeye uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abashyizehamwe bahujwe n’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, bahuriye kw’izina Inkoramutima Family, bakoresheje ubushobozi bwabo buri wese uko yifite, basuye umubyeyi wacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Kinyinya banamufasha muri bimwe akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi. Nyuma yo gusura uwo mubyeyi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mukakarangwa Leonila, atuye mu mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, yasuwe n’abagize itsinda Inkoramutima. Yashimiye cyane abaje kumufata mu mugongo, avuga ko inkunga bamuhaye igiye kumufasha mu rugendo rwo kwivuza uburwayi afite akomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mahame Justin, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kadobogo yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko basanzwe baab hafi uwo mubyeyi mu kumufasha mu kubona iby’ingenzi bimufasha mu buzima kuko abayeho muzima bukomeye kuko afite ubumuga bwa burundu n’ubwo FARG imuvuza. Ashimira itsinda Inkoramutima kuba bazirikanye uwo mubyeyi bakamuba hafi mu bibazo afite.

Yankurije Stephanie, Umujyanama mu kagari ka Kagugu, aguva ko Mukakarangwa Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka zikomeye cyane nyuma yo kubana n’umubyeyi we igihe kinini kwa muganga we ntabone uko yivuza, akaba yaratangiye kwikurikirana nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana. Na we ashimira Inkoramutima kuba baje gufasha uwo mubyeyi mu rugendo rw’ubuzima.

Inkoramutima Family bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mbabazi Winny, umwe mu bagize Inkoramutima Family akaba ariwe muto muri bo. Ashimira cyane bagenzi be igikorwa cy’urukundo bakoze kandi ko bimunezeza kuko hari icyo abigiraho. Avuga kandi ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bimufasha kumenya amateka yaranze igihugu, aboneraho gushishikariza urundi rubyiruko kujya rusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babashe kureba ibyabaye bibafashe kwirinda uwabashuka wese aho ava akagera.

Sheja Innocent, ni umunyamuryango w’Inkoramutima Family, mu butumwa yatanze yagaragajeko itsinda ryabo rigamije urukundo, aho buri mwaka biyemeza gusura umwe mu batishoboye bacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufatanya hagati y’abagize itsinda haba mu byiza no mu byago.

Akomeza avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, babikoze muri gahunda y’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije gufasha abato babarimo kumenya amwe mu mateka yaranze igihugu.

Inkoramutima Family batanze inkunga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro yo kubafasha kwita ku mirimo yaho ya buri munsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo Abatutsi bishwe bakuwe mu cyahoze ari ETO Kicukiro, abandi biciwe hirya no hino ku misozi ikikije ako gace, hakiyongeraho imibiri yakuwe i Kabuga, yabonetse nyuma y’imyaka 25. Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi mirongo ikenda.

Inkoramutima Family bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities